Umunya- Sénégal Dr Cheikh Sarr akaba umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda ya Basketball yatoranyije abakinnyi 17 barimo na Mugabe Aristide bagomba kwerekeza Dakar muri Senegal gukina imikino ya gicuti bitegura igikombe cy'Afurika kizabera mu Rwanda.
Biteganyijwe ko u Rwanda mu rwego rwo kwitegura iri rushanwa rya Afrobasketb rizaba hagati ya tariki ya 24 Kanama n'iya 5 Nzeri 2021, ruzakina imikino ibiri ya gicuti na Senegal ndetse na Guinea tariki ya 10 na 14 Kanama.
Biteganyijwe ko iyi kipe izahaguruka mu Rwanda ku wa Gatanu w'iki cyumweru tariki ya 6 Kanama tariki ya 16 Kanama 2021, ibi bikazafasha umutoza kumenya urwego rw'abakinnyi afite azajyana mu irushanwa.
Abakinnyi 17 b'Ikipe y'Igihugu bagomba kujya muri Senegal ni: Gasana Kenneth Wilson Herbert, Nkusi Arnaud, Hagumintwari Steven, Nshobozwabyosenumukiza Wilson, Ibeh Prince Chinenye, Ntore Habimana, Kaje Elie, Ntwari Marius Trésor, Kazeneza Emile Galois, Sagamba Sedar, Manzi Stephane, Sangwe Armel, Mpoyo Axel Olenga, Shyaka Olivier, Mugabe Aristide, Williams Robeyns na Ndizeye Ndayisaba Dieudonné.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/17-barimo-mugabe-aristide-barerekeza-muri-senegal