Ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Abanyarwanda batumiza ibicuruzwa mu mahanga buvuga ko ibiciro byo kuzana ibicuruzwa mu mahanga byiyongereyeho nibura 10% kubera icyorezo cya Covid-19.
Urugaga rw’Abikorera, PSF, na rwo ruvuga ko ruzi iki kibazo ndetse hakomeje ibiganiro n’aba bacuruzi kugira ngo hashakwe ibisubizo.
Umuvugizi wa PSF, Ntagengerwa Théoneste yabwiye New Times ati “Ubu turi kugerageza kwagura amasoko tuzanaho ibicuruzwa, ubu turi gushishikariza abacuruzi gushaka andi masoko yo mu Karere, Turikiya, u Buhinde no mu Misiri.”
Yakomeje agira ati “Twanabashishikarije kubaka uburyo bwo kugirana amasezerano n’abaranguza ibicuruzwa kubera ko ubu buryo bushobora kubafasha kubona ibicuruzwa batabashije kujya muri ibyo bihugu birimo.”
Byinshi mu bicuruzwa bizanwa mu Rwanda bituruka mu bihugu nk’u Bushinwa gusa ngo kuri ubu bitewe n’uko uburyo bwo kujya muri kiriya gihugu kuzana ibyo bintu hari imbogamizi z’uko kubitumiza wabanje kubyishyura ‘Online’ bihenda cyane.
Umuyobozi Wungirije w’Ihuriro ry’Abarangura ibicuruzwa mu mahanga, Aphrodis Mpayimana yagize ati “Abenshi mu bacuruzi bajya mu Bushinwa, iyo uri hariya ugira amahirwe yo guciririkanwa ariko ubu ngubu ugomba kugura ibicuruzwa ku giciro cyashyizweho kandi kiba gihenze cyane.”
Mpayimana avuga kandi ko kubera icyorezo cya Covid-19, hari nyinshii mu nganda zahagaritse imirimo yazo ku buryo kuri ubu zidafite ibicuruzwa bihagije byo gushyira ku masoko, bigatuma bike bihari biba bihenze cyane.
Yatanze ingero z’inkweto, amavuta yo gutekesha, ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibindi.
Ku rundi ruhande ariko PSF ivuga ko bakwiye gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga [E-Commerce] kuko ari uburyo bwihuta kandi bworoshye ndetse bukaba bufasha mu kurinda ibyago bishobora kubera mu ngendo by’umwihariko muri ibi bihe byo guhangana n’icyorezo cya Covid-19.