Ukosoza indangamuntu akaba yitwaza icyemezo cy'amavuko kitarengeje iminsi 30 gitanzwe, cyangwa kigasimburwa n'ifishi y'ibarura y'ababyeyi, iyo ikaba ari ya fishi y'umuhondo yandikishijwemo umwana mbere ya 2007 ibikwa ku murenge iriho umukono wa Noteri.
Ushaka gukosoza indangamuntu utabonye ibyo byose yitwaza icyemezo cy'amazina yitwaga mu mashuri abanza kuko icyo gihe umwana aba atari yakagira ubwenge bwo guhinduza amazina, pasiporo cyangwa resepase yigeze kugenderaho agiye mu mahanga.
Alexis Ingangare ushinzwe irangamimerere muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu (MINALOC), avuga ko ukosoza indangamuntu utabonye ibyo byose kandi ashobora kwemererwa n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze ko yitwa runaka kugira ngo ukosoza indangamuntu ye yemererwe na NIDA.
Umwanditsi w'irangamimerere ku murenge ni we ufite urufunguzo rwo guhindura no gukosoza indangamuntu.
Bimwe mu bibazo bigaragazwa n'abafite ikibazo cyo gukosoza indangamuntu harimo kuba bitinda ugereranyije n'uko ikibazo cyawe kihutirwa, nko kwiyandikisha muri Kaminuza, cyangwa ibindi bibazo byihutirwa.
Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Indangamuntu gitangaza ko hari amakosa yoroheje agaragara ku ndangamuntu harimo nko kongera cyangwa kugabanyirizwa imyaka, kwibeshya ku gitsinda n'amakosa y'imyandikire mu mazina.
Umuyobozi w'agashami gashinzwe gukora indangamuntu mu kigo cy'Igihugu gishinzwe indangamuntu (NIDA) Diedonné Manago Kayihura, avuga ko amakosa yose ku ndangamuntu asuzumwa n'umwanditsi w'Irangamimerere ku murenge.
Avuga ko umwanditsi w'Irangamimerere yemerewe kuyakosora igihe usaba gukosoza yagaragaje ibimenyetso bifatika, cyakora igihe umwanditsi w'irangamimerere abona harimo urujijo gusaba gukosora indangamuntu byoherezwa mu rukiko ariko nabwo ngo ntiwajya mu rukikiko utanyuze ku mwanditsi w'irangamimerere.
Agira ati “Iyo gukosoza kumvikanye ku mwanditsi w'irangamimerere aragukosorera nta kibazo, twe akadusaba guhindura indangamuntu”.
Mu kwezi kumwe uwifuza guhindura ifoto ku ndangamuntu yaba yabonye indi
Diedonné Manago Kayihura avuga ko ibibazo byagiye bigaragara mu ndangamuntu bigaragaza ifoto y'umuntu itakijyanye n'uko asa mu ndangamuntu, NIDA itangaza ko byemewe kuza gukosoza ayo mafoto igihe ubisabye.
Avuga ko bisaba gusa kwihyura 1500frw ku Irembo, hanyuma n'ubundi usaba gukosoza akajya ku mwanditsi w'irangamimerere agasuzuma iby'iyo foto agafotorwa agategereza iminsi 30 indangamuntu ye akaba yayibonye.
Ku bijyanye n'amakosa ku ndangamuntu ashyira ibibazo kuri nyir'indangamuntu, NIDA itangaza ko hamaze gufotorwa abantu basaga miliyoni umunani kandi abamaze gukosoza bakaba batarenga ibihumbi 50, bivuze ko ngo abagize ikibazo ari bo bake kandi abasaba gukosoza babyemerewe.
Ingangare we avuga ko hari n'abantu batitaye ku mazina bwite y'abana babo aho wasangaga hari abandikisha amazina y'amahimbano bikaba bigoranye kuyahindura kubera amakuru yatanzwe atari yo.
Agira ati “Hari nk'umuntu wazaga kwandikisha umwana we ntiyite ku mazina bwite bamwise ahubwo akivugira ako bamuhimba ati umwana yitwa Rudomoro ibyo bikaba bigorana kuko iryo zina riri muri System riba ritandukanye n'iryo yitwa”.
Ku bijyanye no kuba hari abantu bigaragara ko bashyingiwe muri Sisiteme ariko mu by'ukuri ari ingaragu, ngo na byo si ngombwa ko umuntu ajya mu rukiko iyo umuntu afite ibimenyetso by'uko atashyingiwe mu buryo bwemewe n'amategeko.
Hari n'abayobozi bavuga ko birukana abaturage bakabohereza mu nkiko igihe bagiye gukosoza kugira ngo hatazagira ikibakurikirana, ibyo ngo sibyo kuko bikwiye ko hasuzumwa ibimenyetso bituma umuntu akorerwa indangamuntu.
Kuri ubu mu Rwanda harimo kuba gahunda zo gufasha abaturage ku bibazo by'irangamimerere izamara icyumweru cyose, kugira ngo abafite ibibazo by'irangamimerere bacikanwe birimo nko kwandukuza abapfuye bafashwe.
source : https://ift.tt/3zsqeAY