Abafite ubumuga barifuza gufashwa kubona inkingo za Covid-19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye no kubaka ubushobozi mu Bumwe Nyarwanda bw’Abafite Ubumuga, Mukarusine Claudine, yabwiye Newtimes ko bacye mu bafite ubumuga ari bo bamaze kugerwaho n’inkingo za Covid-19.

Yagize ati “Ibi biterwa n’uko bamwe baba bari mu ngo badashobora kugera ku bigo nderabuzima cyangwa ahandi hatangirwa inkingo, ariko bamwe barabisobanuriwe ko batari mu cyiciro cy’imyaka y’abaturage bagenewe inkingo.”

“Benshi bafite ibibazo by’ubuzima bishobora gutuma bandura kimwe n’abandi bose. Hamwe n’abafatanyabikorwa bacu, tuzakomeza kubakorera ubuvugizi kugira ngo babone inkingo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga, Emmanuel Ndayisaba, yavuze ko bari gukora ibishoboka kugira ngo abafite ubumuga bakingirwe byihutirwa.

Ati “Mbere inkingo zari nke ariko ubu ziri kugenda ziboneka. Twemeranyijwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima ko zizahabwa buri muntu mu bafite ubumuga uhereye ku myaka 15 kandi tuzagerageza kubasanga mu ngo zabo bakingirwe.”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuvuzi rusange, Dr Mpunga Tharcisse, yavuze ko abafite ubumuga bari mu cyiciro cy’abafite intege nke bakwiye guherwaho mu ikingira.

Ati “Twatangiye gukingira urugo ku rundi, muri ubwo buryo n’ingo zabo tuzazigeraho. Iyi gahunda yatangiriye i Kigali ariko turateganya kuyikomeza no mu bindi bice by’igihugu.”

Nubura mu Rwanda habarurwa abafite ubumuga basaga ibihumbi 400 bafite kuva ku myaka itanu kuzamura.




source : https://ift.tt/3D2NCH7

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)