Babitangaje ku wa mbere tariki ya 09 Kanama 2021, mu kiganiro Ubyumva Ute, gitambuka kuri KT Radio, cyavugaga ku burenganzira bw'umugore ku butaka.
Umukozi w'Akarere ka Nyaruguru ushinzwe imiyoborere myiza, Raphaël Uwimana, avuga ko Nyaruguru nk'akarere k'icyaro hakunze kugaragara amakimbirane ashingiye ku mutungo w'ubutaka.
Avuga ko ahanini biterwa no kutandikisha ubutaka cyangwa rimwe na rimwe bukaba bwanditse kuri umwe mu bashakanye.
Ati “Niba ari umugabo ugasanga batandikishije ubutaka yenda bwanditse ku mugabo, umugore akaba azi ko ari umutungo bahuriyeho, iyo havutse uburyo bwo kugurisha nyine ihererekanya usanga havutse impaka zivuga ngo umugabo yagurishije ubutaka ntabizi”.
Uwimana avuga ko ariko ikibazo gikomeye gikunze kugaragara ku babana mu buryo budakurikije amategeko kuko babura uburenganzira ku mutungo bagizemo uruhare mu guhahana n'umugabo.
Agira ati “Cyane cyane bituruka ku bagabo, ugize gutya agashaka kugurisha wa mutungo, atagishije inama uwo bashakanye, bigakurura ya makimbirane, akavuga ati jyewe iyi mitungo yose dufite, nayishakanye n'umugabo, dore tumaranye imyaka runaka, abana ni bakuru ariko agurishije atambajije”.
Akomeza agira ati “Urumva ubwo burenganzira bw'umugore, burasigaye we yiyumva nk'umugore mu rugo, akiyumva nk'umugore mu muryango ariko hari ikindi kiba kibuze kubera ko rya sezerano cyangwa kuba babana mu buryo butemewe n'amategeko, bimubuza uburenganzira ku mutungo”.
Uwimana yongeraho ko ari imyumvire micye cyangwa kutamenya ibikubiye mu masezerano abashakanye bagirana, aho usanga hari abavuga ko umugore adafite uburenganzira ku mutungo yasanganye umugabo.
Ati “Kenshi uzasanga nk'umugabo arambagiza bakaba mu mitungo umugabo yari afite cyangwa se yakomoye kuri gakondo k'iwabo, akumva ko awufitiho uburenganzira ko wenda yamuzanye mu mitungo y'iwabo ariko akirengagiza na we ko bagisezerana ivangamutungo risesuye, uwo mutungo wose baba bawuhuriyeho”.
Akomeza agira ati “Yajya ku kugurisha ati ariko jyewe namugisha inama gute ko iyi sambu nyikomora ku babyeyi banjye, ntiyaje ayisanga aha? Kenshi iyo myumvire ituma bibaza ko uburenganzira bw'umwe mu bashakanye budahari”.
Avuga ko iyo myumvire idaha umugore uburenganzira busesuye ku mitungo nyamara abufite.
Ikindi ngo uburenganzira n'amategeko arengera umugore birahari ariko hari abagabo bitwaza ko ari bo bayobozi b'urugo bakaba bakwima abagore uburenganzira ku mitungo rimwe na rimwe bafatanyije guhaha.
Ashishikariza abagiye kubana cyangwa n'ababana, gushyingirwa mu buryo bwemewe n'amategeko kuko bitanga uburenganzira bungana ku mutungo.
Nyamara ariko umwe mu baturage witwa Ahorukundiye, avuga ko ikibazo kinini ahanini gishingiye ku kuba abagabo bagaragaza imitungo yabo nyamara umugore ntagaragaze iyo bafite iwabo bigakurura amakimbirane.
Ati “Iyo mumaze gukora ivangamutungo, umugore ntagaragaza imirima yahawe n'iwabo, akayigurisha rwihishwa ukavuga uti ndajya kuburana kwa databukwe? Abayobozi bahaguruke babigishe ko ivangamutungo iyo umuntu aryishe ahanwa n'amategeko, n'umugabo agahabwa uburenganzira bwo kurega umugore kutagaragaza ibyo iwabo bamuhaye”.
source : https://ift.tt/3iwlp3j