Abagize All Gospel Today barimo Apotre Mignon... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

All Gospel Today (AGT) ni itsinda ryatangiye mu mwaka wa 2013, rikaba rihuza ingeri zitandukanye z'abantu bafite aho bahuriye n'ibikorwa by'Iyobokamana (Gospel) barimo; Abashumba bahagarariye amatorero atandukanye, Abavugabutumwa, Abahanzi, Abakuriye amakorali n'amatsinda y'abaririmbyi, Abanyamakuru, n'Abatunganya umuziki, abayobora ibitaramo (MCs), n'abandi.

Ubu bukangurambaga bwatangijwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Kanama 2021 buzagaragaramo ibikorwa byo gusakaza ubutumwa bukangurira Abaturarwanda kwirinda Covid-19 bukanyuzwa ku mbuga nkoranyambaga za All Gospel Today (Twitter, Instagram na Facebook) ndetse no ku z'abantu bwite babarizwa muri iri tsinda babasha gukurikirwa n'imbaga nyamwinshi, hazatangwa ibiganiro mu bitangazamakuru bitandukanye, kandi hazakorwa indirimbo y'amajwi n'amashusho ihuje bamwe mu bahanzi b'indirimbo zo kuramya.

Mu butumwa bugaragara ku mbuga nkoranyambaga za All Gospel Today bukubiyemo: #Sindohoka, Kambare neza ku bw'abandi, Karaba intoki kenshi kandi neza, Sigamo intera ya metero hagati yawe n'undi, irinde ingendo zitari ngombwa, Imana ifasha uwifashije, kingura amadirishya n'inzugi by'aho utuye cyangwa aho ukorera, Twihangane tuzatsinda, Covid-19 irica, Covid-19 ntitoranya, Covid-19 nawe yakugeraho, Jye nawe dufatanyije tuzatsinda.

Apostle Mignonne Kabera umushumba mukuru wa Women Foundation Ministries na Noble Family church uri mu bagize iri tsinda, ni umwe mu bamaze gutambutsa ubutumwa muri ubu bukangurambaga bwa #Sindohoka.

Yavuze ko gufata urukingo rwa Covid-19 atari ikimenyetso cyo kutizera imbaraga z'Imana. Ati 'Gufata urukingo rwa Covid-19 si ikimenyetso cyo kutizera imbaraga z'Imana, ahubwo ni ikimenyetso cy'urukundo rwo kurinda abo Imana yadushinze/Yaduhaye kuyobora'.

Umuhanzikazi Sarah Sanyu Uwera nawe ubarizwa muri AGT, yasabye abantu kwirinda ibirori ndetse n'amahuriro y'abantu benshi, ati 'Bene Data bakundwa ntitudohoke, dukomeze kwirinda Covid-19; twirinda ibirori ndetse n'amahuriro y'abantu benshi'.

Umuramyi Aime Uwimana we yagize ati 'Muvandimwe nsengera ngusengere ariko unandinde nkurinde Covid-19, ibuka gukingura amadirishya y'inzu urimo, n'ibirahuri by'imodoka urimo'.

Rev. Alain Numa uhagarariye itsinda rya All Gospel Today (AGT) yavuze ko ubu bukangurambaga buzafasha guhindura imyumvire ya bamwe bica amabwiriza nkana yo kwirinda Covid-19 harimo n'abakristo.

Ati: 'Twaricaye dusanga mu bantu bagize umuryango wa All Gospel Today nk'abahanzi n'abashumba bakurikirwa kandi bakumvwa n'abantu benshi, muri iki gihe hari abantu benshi bafite imyumvire yo kudohoka bakica ingamba zo kurwanya icyorezo, twizeye ko muri ubu bukangurambaga benshi bazahindura imyumvire.'

Numa yongeyeho ko Abakristo bafite uruhare rukomeye mu gufatanya n'inzego zitandukanye mu rugamba rwo kurwanya ikwirakwira ry'icyorezo.

Akomeza ati 'Nyuma y'ubu bukangurambaga abantu bazumva ko ari ngombwa kwambara agapfukamunwa, gusiga intera hagati y'umuntu n'undi, ahahuriye abantu benshi hagomba kuba hafunguye umwuka wo hanze winjira, kumenya ko gusengera mu bihuru bitemewe. All Gospel Today yiyemeje gukorana n'izindi nzego mu bikorwa bitandukanye kuko naryo ari ivugabutumwa.'

Imibare ya Minisiteri y'Ubuzima yo kuri uyu wa kane yerekana ko abantu 10 bishwe na Covid-19 mu Rwanda bituma abamaze gupfa bagera ku 930. Abarwayi bashya babonetse ni 449 bangana na 4% by'ibipimo 11,377 byafashwe mu masaha 24 ashize. Hakingiwe kandi abantu 77,622.

Mu gihe u Rwanda rukomeje ibikorwa byo gukingira abaturage, Minisitiri w'Ubuzima Dr Daniel Ngamije yavuze ko mu cyumweru gitaha u Rwanda rwiteguye kwakira doze zisaga 200,000 z'urukingo rwa Covid-19 rwitwa Sinopharma rwakorewe mu Bushinwa.

All Gospel Today imaze gukora ibikorwa by'urukundo binyuranye byakoze ku mitima y'abatari bacye.Tariki 24 Mata 2021, yasuye abarwayi bo mu bitaro bikuru bya Kigali, CHUK, icyo gihe ikaba yarafashije abarwayi 32 bari barabuze amafaranga yo kugura imiti, ibishyurira fagitire y'imiti yose bari barandikiwe n'abaganga.

Mu mpera za 2020 nabwo iri tsinda ryasuye abarwayi mu bitaro bya Muhima mu mujyi wa Kigali ryishyurira abagore bari bamaze iminsi babyaye ariko barabuze ubushobozi bwo kwishyura ibitaro.

Umuhanzikazi Sarah Sanyu Uwera nawe ubarizwa muri AGTRev. Alain Numa uhagarariye itsinda rya All Gospel Today (AGT)Apostle Mignonne Kabera Umushumba Mukuru wa Women Foundation Ministries na Noble Family Church Umuhanzi wagwije ibigwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aime Uwimana Umuhanzikazi Tonzi uherutse gusohora amashusho y'indirimbo yise 'Ubukwe'

Umuyobozi wa Family TV, Nshuti Alpha Umuhanzikazi mu ndirimbo ziha ikuzo Imana, Liza Kamikazi

Bishop Dr. Masengo Fidele Umushumba w'Itorero Foursquare Gospel Church

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Patient Bizimana wakunzwe mu ndirimbo zirimo 'Ubwo buntu', 'Amagambo yanjye' n'izindi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108568/abagize-all-gospel-today-barimo-apotre-mignonne-aime-tonzi-patient-liza-na-masengo-bahagur-108568.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)