Byavugiwe mu Nteko rusange y'Umuryango Nile Basin Discourse Forum (NBDF), kuri uyu wa Kabiri aho iyo nteko yari igamije kubungabunga amazi nk'umutungo kamereno kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima mu bihugu bikora ku cyogogo cy'uruzi rwa Nil
Bamwe mu Bagore bari bitabiriye iyi nteko rusange, basabwe kugira uruhare rukomeye mu kubungabunga ibidukikije, kuko ingaruka zo kutabyitaho aribo zibangamira cyane ugereranyije n'abandi.Abari muri iyo Nteko kandi, bagaragaje ko icyorezo cya Covid-19 cyatumye bimwe mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije n'urusobe rw'ibinyabuzima bigendabiguruntege, nyamara kandi ari ingenzi cyane mu buzima bwa muntu.
Imiryango igize impuzamiryango NBDF yiyemeje kongera imbaraga mu bikorwa byayo kugirango igire uruhare mu iterambere rirambye. NBDF igizwe n'imiryango itandukanye itegamiye kuri Leta isanzwe ikora mu bijyanye n'ibidukikije ndetse no kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima.
Safari Emmanuel, asanzwe aba mu nama y'ubuyobozi muri(NBDF) avuga ko abantu badakwiriye kwitwaza Covid-19 ngo bakomeze kwangiza ibidukikije. Ati 'kugira ngo ibidukikije turusheho ku bibungabunga neza dukeneye abantu babyumva, babyitangira kandi bakabisigasira, hari bamwe mu bantu bashobora kwitwaza covid-19 bityo ugasanga bakoze ibikorwa byo kwangiza ibidukikije nko kwangiza amazi. Kwnagiza amashymaba bashaka ibicanwa ndetse no gutwika amakara, ibyo byose ni ukubyirinda.'
Crescence Mukantabana, umuyobozi mu muryango Reseau de Developpement des Femmes Pauvres, umwe mu muryango ugize NBDF, avuza ko, ari ngombwa abagore nabo bakwiriye kwita ku masoko y'amazi, ibidukikije nk'amashyamba n'ibindi byorohereza abatuye isi kubaho neza kuko kubibura, abagore aribo babibabariramo bwa mbere. Ati 'Muby'ukuri umugore akwiriye kuba nyambere ku kubungabunga ibidukikije ndetse n'urugobe rw'ibinyabuzima : hari ihohoterwa ribera ku migezi iyo abantu bajya kuvomacyangwa mu mashyamba iyo abantu bagiye gutashya. Bityo rero, Umugore. agomba kuba ari we uri imbere muri ibyo byose kuko amazi ni ubuzima, ubuzima bufitwe n'umugore mu muryango'.
Verediane Nyiramana Umuyobozi wa NBDF, avuga ko nubwo ingaruka za Covid-19 zatumye hari ibikorwa byinshi bidindira, kubungabunga ibidukikije bidakwiriye gusigara kuko ari rwo rufatiro rw'ejo hazaza. Ati 'Nubwo Covid-19 yaje ikaduca inkokora, ntabwo dukwiriye kureka kwita ku bidukikije n'ibinyabuzima kuko niryo terambere turiho duteganyiriza ejo hazaza. Tugomba gusiga isi isa neza kuruta uko twayisanze.'
Ati 'Umugore afite uruhare rukomeye mu buzima bwa buri munsi mu muryango, iyo yabaye uwa mbere mu kwita ku bidukikije umuryango wose ubaho mu buzima bwiza kuko tumenyereye ko igikorwa umugore yagiyemo, agikora neza n'umutima we wose. Umugore agomba kuba ku ruhembe rw'imbere'.
The post Abagore barasabwa kuba abambere mu kwita ku bidukikije n'urusobe rw'ibinyabuzima appeared first on RUSHYASHYA.