Abagororwa barimo abagore baherutse kubabarirwa na Perezida Kagame batashye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bagore bose uko ari 10 batashye kuri uyu wa 4 Kanama 2021, nyuma yo guhabwa imbabazi n’Umukuru w’Igihugu nk’uko byasohotse mu Iteka n° 087/01 ryo ku wa 03/08/2021 ritanga imbabazi.

Aba bagore bafunguwe bari barakatiwe ibihano by’igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’itatu barimo batatu bo mu Karere ka Musanze, babiri b’i Nyamagabe, batatu bo muri Muhanga, umwe wo muri Ngoma n’undi w’i Nyarugenge.

Kuri uyu wa Gatatu kandi abandi bagororwa 4781 bari barahamijwe n’inkiko ibyaha bitandukanye bakaba bari bafungiye muri gereza ziri hirya no hino mu gihugu, bafunguwe by’agateganyo n’Iteka rya Minisitiri, batangiye gusubizwa mu miryango yabo.

Imbabazi zatanzwe na Perezida Kagame zatangajwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu, tariki ya 30 Nyakanga 2021.

Ingingo ya 227 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ryo mu mwaka wa 2019, iteganya ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi ku muntu wakatiwe n’urukiko, abisabwe cyangwa abyibwirije, amaze kugisha inama Urukiko rw’Ikirenga.

Imbabazi zitanzwe na Perezida wa Repubulika zivanaho ibihano byose cyangwa bimwe uwakatiwe yahawe cyangwa zikabisimbuza ibindi bihano byoroshye.

Gusaba imbabazi bikorwa mu nyandiko uwakatiwe igihano cyangwa umuhagarariye mu buryo bwemewe n’amategeko yandikira Perezida wa Repubulika.

Inyuzwa ku buyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa iyo usaba imbabazi afunze, bikamenyeshwa Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze. Usaba imbabazi agaragaza impamvu ashingiraho azisaba.

Hari ibyo uwahawe imbabazi asabwa kubahiriza

Uwahawe imbabazi agomba kwiyereka Umushinjacyaha wo ku Rwego rw’Ibanze rw’aho aba, aho ubushinjacyaha bukorera, no kumumenyesha Umudugudu, Akagari, Umurenge n’Akarere by’aho aba, mu gihe cy’iminsi cumi n’itanu.

Agomba kandi kwitaba Umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rw’aho atuye, aho ubushinjacyaha bukorera, inshuro imwe mu kwezi ku munsi wagenwe n’Umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze.

Ibindi asabwa birimo gusaba Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze uruhushya igihe cyose ashatse kujya mu mahanga.

Iyo hari imbogamizi uwahawe imbabazi atitaba ku rwego ruteganywa n’itegeko, yifashishije ikoranabuhanga mu itumanaho, yoherereza umushinjacyaha wo ku rwego rw’ibanze rw’aho atuye ubutumwa amumenyesha aho aherereye n’impamvu atashoboye kumwiyereka.

Uwahawe imbabazi kandi yiyereka ubuyobozi bw’Umudugudu atuyemo bukabikorera raporo ishyikirizwa umushinjacyaha iyo izo mpamvu zivuyeho.

Ibyo uwahawe imbabazi agomba kubahiriza birangirana n’igihe cy’igifungo cyari gisigaye uwahawe imbabazi yababariwe.

Uwahawe imbabazi ashobora kuzamburwa

Imbabazi za Perezida zishobora kwamburwa uwazihawe bitewe n’imwe mu mpamvu zirimo kuba yakatirwa kubera ikindi cyaha, mu rubanza rwabaye ndakuka cyangwa akaba atubahije kimwe mu byategetswe n’iteka rimufungura.

Iteka rya Perezida ryambura imbabazi rigaragaza impamvu imbabazi zambuwe. Uwazambuwe afungwa igice cy’igihano cy’igifungo yari asigaje igihe yahabwaga imbabazi.

Kurangiza icyo gihano cy’igifungo bitangira kubarwa kuva ku munsi uwambuwe imbabazi yazamburiweho. Icyakora, mu kubara icyo gihe cy’igifungo ntihitabwa ku gihe uwakatiwe yihungishije ubwe igihano.

Aba ni abagore barekuwe nyuma yo guhabwa imbabazi n'Umukuru w'Igihugu
Abagore 10 bafunguwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika babanje kwigishwa mbere yo gutaha
Ubwo basohokaga muri Gereza ya Ngoma batashye
Umwe mu bahawe imbabazi mbere yo gutaha yabanje guhabwa icyangombwa cyemeza ko afunguwe



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)