Abakinnyi 30 APR FC yandikishije izifashisha mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kwezi gutaha ikipe ya APR FC kimwe na AS Kigali zizatangira imikino Nyafurika umwaka w'imikino wa 2021-2022, aya makipe akaba yaramaze gutanga abakinnyi azifashisha muri iyi mikino.

Ikipe ya APR FC izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League, aho izatangira isura Mogadishu City Club yo muri Somalia, aho umukino ubanza uzaba hagati y'itariki 10 na 12 Nzeri, yatanze abakinnyi 30, ni mu gihe kubera Covid-19 ikipe ishobora kwandikiisha 40.

Urebye mu bakinnyi ikipe ya APR FC yatanze, ni abo yari isangwanywe n'abo yaguze muri uyu mwaka, hiyongeyemo abakinnyi babiri, umunyezamu Kenese Armel na Mutabaruka Alexandre bazamutse mu ikipe y'abato bayo.

Abakinnyi APR FC yatanze, imibare iri mu dukubo ni nimero bazajya bambara

Kenese Armel(GK, 1), Ndayishimiye Dieudonne(2), Niyomugabo Claude(3), Nsabimana Aimable(4), Karera Hassan(5), Rwabuhihi Aime Placide(6), Nizeyimana Djuma(7), Itangishaka Blaise(8), Jacques Tuyisenge(9), Manishimwe Djabel(10), Mugisha Gilbert(11), Ngabonziza Gylain(12), Mutabaruka Alexandre(13), Byiringiro Lague(14), Mugisha Bonheur(15), Heritier Ahishakiye(GK, 16), Nshuti Innocent(17), Buregeya Prince(18), Kwitonda Alain(21), Keddy Nsanzimfura(22), Bizimana Yannick(23), Nseniyumva Ir'shad(24), Omborenga Fitina(25), Ishimwe Anicet(26), Ruboneka Bosco(27), Nshimiyimana Yunusu(28), Mugunga Yves(29) na Ishimwe Pierre(GK, 30)



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-30-apr-fc-yandikishije-izifashisha-mu-mikino-nyafurika-ya-caf-champions-league

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)