Abakomisiyoneri mu nyungu! Mu Rwanda ari abakinnyi n'ikipe ni inde ushaka undi? Benshi bibuza amahirwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igura n'igurishwa ry'abakinnyi riba rihishe byinshi mu mpande zitandukanye zose z'Isi, byagera mu Rwanda bikaba akarusho aho usanga umukinnyi umwe agurishwa n'abantu barenga 5, hari n'abakinnyi bihamagarira mu makipe ngo abasinyishe, mu gihe bimenyerewe ko ikipe iyo yashimye umukinnyi ari yo ijya kumurambagiza, ba komisiyoneri bo basarura agatubutse.

Ntushobora kumva umukinnyi ku mugabane w'u Burayi nka Messi yahamagaye muri Arsenal ayibwira ko yifuza kuba yayerecyezamo, cyangwa ngo kuko umugore wa Cristiano ari inshuti n'umutoza Ole amuhamagare amubwire ngo agarure uyu munyabigwi i Manchester, ahubwo iyo umukinnyi yifuza kwerekeza mu ikipe runaka cyangwa se yo imwifuza bavugana n'umuhagarariye 'Agent' abo mu Rwanda tutagira.

Muri iyi nkuru turagaruka ku buryo isoko ry'abakinnyi mu Rwanda rikorwamo binatuma ikipe igura abo idakeneye, aho abakinnyi mu Rwanda badafite ababahagarariye, n'ababafasha bakaba baba bakurikiye inyungu zabo bwite, amakipe kutagira abantu bizewe babafasha kugura abakinnyi ni bimwe bituma amakipe menshi mu Rwanda agwa mu mutego wo kwisanga yaguze abakinnyi idakeneye, ikagura byo kugura gusa.

Mu rwa Gasabo bikorwa bite?

Mu Rwanda abakinnyi benshi nta babahagarariye bafite (agents), n'amakipe menshi ntabwo afite abashinzwe kugura abakinnyi n'aho bari usanga bakora nka 'Komisiyoneri' batwara umukinnyi mu ikipe bitewe n'inyungu bashobora gumukuramo batarebye umusaruro azaha ikipe cyangwa se niba ikipe imukeneye.

Gukorana na buri wese amakipe abonye kuko umukinnyi aba adafite umuhagarariye, ikipe kuba idafite abashinzwe kugura abakinnyi bituma amakipe menshi abeshywa akagura abo adakeneye bitewe n'inyungu za bamwe.

Ntabwo bisaba ubwenge bwinshi ngo ubone ko abakinnyi Rayon Sports irimo igura ko ataribo yakabaye igura nk'ikipe y'amateka ihanganiye ibikombe, kuko abo imaze kugura ni bamwe batifuzwa n'abo bahanganye, ariko aha ku rundi ruhande wayumva kuko muri iki gihe iri mu bibazo by'amikoro.

Nta mwanya munini bizagutwara kubona ko mu bakinnyi 6 APR FC yaguze igiye kwifashisha ku ruhando mpuzamahanga mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League, abashobora kuzabona umwanya ubanzamo ari 2 gusa(Aimable na Karera), hari n'abaguzwe basanzwe ari abasimbura mu makipe yabo, abakunzi b'iyi kipe bibaza niba ari bo bakinnyi yarikeneye dore ko yanabatanzeho akayabo yanageze ku isoko mbere y'abandi, wasanga abakunzi bayo bareba nabi kuko iyi kipe ifite ushinzwe kuyirambagiriza abeza.

Mu bakinnyi baguzwe muri APR FC, Aimable Nsabimana ni umwe mu bahabwa amahirwe yo kuzajya abanza mu kibuga
Karera Hassan ni undi mukinnyi muri 6 bashobora kuzabanza mu kibuga

Kugura abakinnyi ikipe nta mutoza ifite

Iyi ni indi ngingo ikunze kugarukwaho cyane uburyo ikipe igura abakinnyi nta mutoza ifite akazashakwa nyuma, mu gihe bimenyerewe ko umutoza ubusanzwe ari we ugira uruhare mu kugura abakinnyi, urugero nk'ikipe ya Police FC isa n'iyamaze kuva ku isoko kandi nta mutoza ifite.

Gusa ntabwo umuntu yakwirengagiza ko n'ubuyobozi bushobora kugura neza kurusha ibitekerezo by'umutoza cyane ko n'abatoza ari bamwe mu bashyirwa mu majwi kuba barya amafaranga y'abakinnyi kugira ngo babazane mu makipe batoza, ibyiswe 'Injyawuro'.

Nko muri 2019 ikipe ya APR FC yari ibizi neza ko itazakomezanya n'abatoza barimo Jimmy Mulisa ariko yagiye ku isoko igura abakinnyi barimo Manzi Thierry, Manishimwe Djabel, Mutsinzi Ange Jimmy, Niyonzima Olivier, ni bamwe mu babahaye umusaruro mu myaka 2 ishize nubwo umutoza Adil yaje nyuma y'uko bagurwa.

Bamwe mu bakinnyi biyambura amahirwe yo kwerekeza mu makipe abashaka kubera kutiyezera

Umwe mu bayobozi b'ikipe baganiriye n'ikinyamakuru ISIMBI, avuga ko hari igihe ikipe iba itekereza k'umukinnyi ariko igacibwa intege n'abantu uwo mukinnyi akoresha mu rwego rwo kugaragaza ko akaze.

Ngo hari igihe abantu barenga 4 cyangwa 5 bashobora guhamagara abayobozi b'ikipe runaka bose bavuga umukinnyi umwe, babaza impamvu batamugura kandi ari umukinnyi mwiza, ngo iyo ikipe ifite komite itekereza neza itangira kwibaza kuri uwo mukinnyi ikintu yaba ahisha gituma akoresha umuhisi n'umugenzi.

Ati 'hari uwo twaretse muri ubwo buryo, twari tumufite muri gahunda ariko ukuntu buri munsi twahamagarwaga n'abantu batandukanye, twamushyizeho akabazo, turamureka dushaka undi.'

Ngo umukinnyi akwiye gushaka umuntu umuhagararira k'uburyo igihe agiye guhindura ikipe ari we ikipe ivugana na we bakareka kwitwaza buri ubonetse wese ngo ni uko avugana n'ubuyobozi.

Ese birakwiye ko umukinnyi yakwihamagararira mu ikipe ashaka kuyerekezamo

Ni igikorwa kitamenyerewe muri ruhago, ariko na none umukinnyi ashobora kubikora ku nyungu ze bitewe n'icyo ashaka cyangwa se bitewe n'uko ahari atishimye.

Umwe mu bantu baba mu ikipe na we utifuje ko amazina ye ajya hanze, avuga ko hari uherutse guhamagara mu ikipe abamo ashaka kuzamo, gusa ngo ni ibintu biba bitumvikana kuko usanga uwo mukinnyi hari ikibazo aba afite.

Ati 'byarabaye hari uwahamagaye perezida avuga ko ashaka kuza kudukinira akava aho ari, ngo no kuza yazira ubuntu, urumva ni umukinnyi uba utiyizeye, ntabwo umuntu yakubwira atyo ngo uhite umuzana n'iyo waba umuzi, haba hari ikibazo. Gusa guhamagara byo ku rundi ruhande usanga nta kibazo kuko ushobora gusanga nk'ikipe ye atabona umwanya wo gukina kandi ari umuhanga bibaho.'

Abakomisiyoneri nibo boreka amakipe mu Rwanda

Iyo urebye mu Rwanda usanga nta 'Direct Agent' uhari, ni ukuvuga umwe ushobora gukura umukinnyi mu Rwanda akaba yamutwara i Burayi mu ikipe atifashishije aba 'agents' babifitiye ibyangombwa, gusa Sub-agents bo barahari, niyo mpamvu bose bashyizwe mu gatebo k'abakomisiyoneri.

Aba rero amakipe menshi abashinja kuyahemukira kuko abagirira icyizere akabazanira abakinnyi batari ku rwego bifuza ahubwo bo bakareba abo bazakuramo inyungu mbere y'ibindi(si bose), kuko iyo azanye umukinnyi udashoboye no kumurya amafaranga biroroha cyane, si kimwe n'umukinnyi wiyizeye uzi ko azi umupira.

Benshi bazi inkuru ya Gakumba Patrick 'Super Manager' uburyo yashwanye n'ikipe ya Musanze FC bitewe n'abakinnyi yayiguriye batari ku rwego bifuzaga, aha haje kwiyongeraho kuba uyu mugabo yarariye amafaranga y'umukinnyi w'umunya-Nigeria, Stephen Okwecuku yari yabaguriye muri 2019.

Si we gusa kuko hari n'abandi usanga bashinzwe kugura abakinnyi mu makipe ariko wajya kureba ugasanga barimo kwigurira abakinnyi b'abasimbura gusa, utakwizera ko bazabona umwanya mu ikipe abajyanyemo.

Super Manager ni umwe mu bamenyerewe mu Rwanda uzanira amakipe abakinnyi
APR FC niyo kipe ifite ushinzwe isoko ry'abakinnyi uzwi ari we Mupenzi Eto



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakomisiyoneri-mu-nyungu-mu-rwanda-ari-abakinnyi-n-ikipe-ni-inde-ushaka-undi-benshi-bibuza-amahirwe

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)