Abakorera mu isoko rya Gikondo barinubira ikimenyane mu kubahiriza amabwiriza ya Covid-19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu rwego rwo kwirinda Covid-19 hagiye hafatwa ingamba zitandukanye zo kurushaho kwirinda, mu ngamba zafashwe harimo n’uko mu masoko hagomba gukoreramo 50% kugira ngo bahane intera.

Bamwe mu bacuruzi bo mu isoko rya Gikondo baganiriye na Radio1, bayibwiye ko bahangayikishijwe no kuba bakwirukanwa mu isoko bazira ko hari ubwo bahamagarwa n’abakiliya babo atari umunsi wo gukora, baza kugira icyo bareba bigafatwa nabi kandi batacuruje.

Umwe yagize ati “Hari ubwo ubona umukiliya akakwandikira ubutumwa ngo ndashaka iki, wajya kukimurebera ari umunsi utari uwawe bakaba bakureba nabi, kandi uraza ugafata ibintu ugahita ugenda.”

Aba bacuruzi bavuga ko usibye iki kibazo babangamiwe kandi n’abakingirwa ikibaba n’ubuyobozi bw’isoko bagakora buri munsi, aho usanga gahunda yo gukora 50% basiba hari abo itareba.

Bati “Hari umuntu uza agakora mu bibanza byose. Nk’ubu mfite umuntu w’inshuti y’umuyobozi w’isoko akora buri munsi mu bibanza bitatu kandi andi imbere, umuyobozi ntabwo agira ukuri agira abantu akingira ikibaba.”

Ku ruhande rw’Umuyobozi w’Isoko rya Gikondo, Karigirwa Judith we ahakana ibivugwa n’aba bacuruzi, akavuga ko kuza gufata ibicuruzwa utakoze byahagaritswe ndetse n’abacuruza iminsi yose biterwa no kuba hari abafite ibibanza byinshi mu isoko iyo yasibye hamwe, aba yemerewe gukora ahandi.

Yagize ati “Ibyo bavuga si ukuri, hano mu isoko hari abafite ibibanza bibiri cyangwa bitatu. Iyo umuntu yakoreye mu kibanza uyu munsi ejo ashobora gukorera mu kindi. Iyo ufite kimwe ejo urasiba.”

“Rero hari umuntu uza yitwaje ngo yahamagawe akaza akirirwa mu isoko kuva mu gitondo kugeza nimugoroba, njye ni gute nagenzura uwaje yemerewe gukora n’uwahamagawe?”

Aba bacuruzi kandi basabye ko isoko ryagurwa kugira ngo babone ubwisanzure bityo n’abashobora gukoreramo bahanye intera bakiyongera.

Abacururiza mu Isoko rya Gikondo bagaragaje ko batishimiye uburyo ingamba zo gucuruza ari 50 % zubahirizwa



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)