Abakoresha umuhanda barasabwa kurushaho kubahiriza amategeko yawo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Habayeho kwigishwa uko amategeko y
Habayeho kwigishwa uko amategeko y'umuhanda yubahirizwa

Babisabwe mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwongeye gukorwa n'ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police), kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kanama 2021, bugamijwe kongera kwibutsa abakoresha umuhanda kurushaho kubahiriza amategeko yawo bita ku mirongo yo mu muhanda cyane cyane iyambukiraho abanyamaguru (Zebra crossings), uwo bagomba guhagararaho igihe bategereje ko ibimenyetso bimurika bibaha uburenganzira bwo gutambuka hamwe no kubahiriza umurongo n'ibyapa biciye hagati mu muhanda.

Abakoresha umuhanda banagaragarijwe amakosa camera zashizwe mu muhanda zizajya zibahanira, hamwe n'andi abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bazajya babahanira.

Bamwe mu bakoresha umuhanda baganiriye na Kigali Today bayibwiye ko akenshi amakosa bayakora batayobewe ko ari yo, ahubwo ngo bisanga bayakoze ariko ngo bagiye kurushaho kwitwararika kugira ngo barusheho gukumira impanuka zibera mu muhanda.

Kagorora Elias akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, yagaragaye ahagaze mu murongo w'abanyamaguru mu gihe yagombaga kuba awuhagaze inyuma, avuga ko n'ubwo bibaho ariko batayobewe ko ari amakosa.

Ati “Ikosa nkoze ndaribonye ni iryo gusatira umurongo w'abanyamaguru, hari igihe mu muhanda buriya umuntu azinduka afite wasiwasi n'akavuduko bigatuma umuntu yica amategeko ariko mu by'ukuri tuba twarabyize, ntabwo nzabyongera ndabwira n'abandi ko ari ukuwugendera kure”.

Nkundabera Aimable wari utwaye ivatiri nawe yagaragaweho kutubahiriza umurongo uciye hagati mu muhanda agendera aho atagombaga kugendera, avuga ko amakosa yakoze atari yitaye ku kureba umurongo hamwe n'utumenyetso two mu muhanda ariko ngo agiye kurushaho kujya abyitwararika.

Ati “N'ukujya tujya mu muhanda umuntu yitonze akareba ibyapa neza, ubwo ndabibwira na bagenzi banjye dushobora kubonana”.

Uretse abatwara ibinyabiziga bagaragaye batubahiriza amategeko y'umuhanda hari n'abanyamaguru byagaragaye ko badasobanukiwe n'ayo mategeko, kuko hari abo wasangaga bambuka mu gihe batabiherewe uburenganzira n'ibimenyetso bimurika kuburyo bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Abenshi ntibakunze kubahiriza guhagarara inyuma y
Abenshi ntibakunze kubahiriza guhagarara inyuma y'umurongo

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko iyo witegereje usanga abantu bakora amakosa menshi mu muhanda kandi atari ngombwa, kuko ibyinshi baba barabyize.

Ati “Turagira ngo rero tubwire abaturarwanda yuko iyo wize amategeko y'umuhanda urayiga ugakomeza uyakoresha, iyo wize gutwara ikinyabiziga ukabona uruhushya, urabyiga ugakomeza ukoresha ubwo bumenyi wahawe, ariko ikitugaragarira ni uko umuntu yicara mu kinyabiziga akirebera imbere gusa ibindi byose akabyirengagiza, abantu rero bagomba kumenya ko ibyo bize bagomba kubikoresha mu buzima bwa buri munsi”.

Ikigamijwe muri ubu bukangurambaga n'ukwibutsa abakoresha umuhanda ko kuwugendamo neza ari inshingano zabo, kubera ko bituma hatabaho impanuka, bakirinda bakarinda n'abandi.




source : https://ift.tt/3kc6Txh

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)