Abana 24 b'Ingagi bagiye kwitwa amazina #rwanda #RwOT

webrwanda
0

RDB yasohoye itangazo rirarika rikanatumira abatuye Isi kuzakurikirana uyu muhango ukomeye, gitangaza ko iki gikorwa kizaba tariki 24 Nzeri ubwo hazaba hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w'Ingagi.

Kivuga kandi ko kuva iki gikorwa Kwita Izina abana b'Ingagi cyatangira muri 2005, hamaze kwitwa abana 328 barimo 24 bari bahawe amazina umwaka ushize wa 2020.

Mu muhango nk'uyu w'umwaka ushize na wo wari wabaye tariki 24 Nzeri 2020, wakozwe mu buryo bw'ikoranabuhanga kubera icyorezo cya COVID-19 cyari cyugarije Isi nubu kigihari.

Icyo gihe iki gikorwa cyatambutse ku bitangazamakuru by'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru RBA aho benshi mu bakirebye bishimiye uburyo cyakozwe.

Benshi kandi banyuzwe n'uburyo abakinnyi ba Arsenal barimo n'abakomeye nka kapiteni wayo Pierre-Emerick Aubameyang.

Icyo gihe Hector Bellerin yise umwana w'ingagi IRIZA bivuga umwana wavutse ari uwa mbere, Pierre-Emerick Aubameyang yise umwana w'ingagi IGITEGO, na Bernd Leno wise umwana w'ingagi MYUGARIRO.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abana-24-b-Ingagi-bagiye-kwitwa-amazina

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)