Abana batatu bishwe n' intare_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ntara ya Ngorongoro iherereye mu majyaruguru ya Tanzania haravugwa inkuru y'akababaro aho intare zishe abana batatu ndetse zikanakomeretsa undi umwe.

Nkuko tubikesha umuvugizi wa Polisi ya Arusha, abo bana bari hagati y'imyaka 9 na 11, bari bavuye ku ishuri maze bahitira mu ishyamba gushaka inka bari babuze.

Nyuma rero nibwo intare zabasagariye maze zica batatu ndetse zikomeretsa umwana umwe.

Umuvugizi wa Polisi muri Arusha akaba yihanangirije aborozi borora bagenda kugerageza kwitondera amashyamba abamo inyamaswa ndetse na parike.



Source : https://impanuro.rw/2021/08/06/abana-batatu-bishwe-n-intare_-inkuru-irambuye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)