Abantu 10 bakoranye bya hafi na Perezida Kagame ubu bakaba bafunze cyangwa barahunze bashinjwa kurwanya ubutegetsi bwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iyi nkuru, nyuma yo gusubiza amaso inyuma, turabagezaho urutonde rw'abantu 10 bigeze gukorana bya hafi na Perezida Paul Kagame mu myanya ikomeye y'ubuyobozi n'iya gisirikare, bakaba bari mu baza ku isonga mu bashinjwe mu nkiko ibyaha birimo ibyo kurwanya ubutegetsi bwe no kugambirira kubugirira nabi cyangwa kumugirira nabi ubwe nk'Umukuru w'igihugu.

1- Gen Kayumba Nyamwasa

JPEG - 42.6 ko

Lt Gen Kayumba Faustin Nyamasa yigeze kuba umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda, nyuma aza guhagararira u Rwanda mu Buhinde ku mwanya wa ambasaderi, aho yavuye afata iy'ubuhungiro akerekeza muri Afurika y'Epfo.

Muri 2011, Lieutenant General Kayumba Nyamwasa yahamwe n'ibyaha byo kurema umutwe w'abagizi ba nabi, gukurura amacakubiri n'ivangura ; ibyaha bivutsa igihugu na Leta umudendezo no gusebanya. Yahamwe kandi n'icyaha cyo gutoroka igisirikare. Yaburanishijwe adahari, akatirwa imyaka 24 y'igifungo. Afatanyije na bagenzi be barwanya Perezida Kagame n'ubutegetsi bwe, bashinze ishyaka RNC rirwanya byeruye ubutegetsi bw'u Rwanda. Yagiye kandi ashinja Perezida Kagame ibyaha birimo n'icyo guhanura indege y'uwahoze ari Perezida Juvenal Habyarimana.

2 - Colonel Patrick Karegeya

JPEG - 55.2 ko

Col Patrick Karegeya nawe yahoze afite umwanya ukomeye yahawe na Perezida Kagame, akaba yarigeze gukorera ishami rishinzwe iperereza ryo hanze y'igihugu. Nyuma yo gufungwa kabiri, muri 2006 yaje kwamburwa ipeti rye rya Colonel.

Uyu nawe yaje guhungira muri Afurika y'epfo muri 2007 ndetse aza kuburanishwa adahari muri 2011, ahamwa n'ibyaha byo kurema umutwe w'abagizi ba nabi, gukurura amacakubiri n'ivangura ; ibyaha bivutsa igihugu na Leta umudendezo no gusebanya, hanyuma akatirwa imyaka 20 y'igifungo. Uyu nawe yaje kwerura ko adacana uwaka na Perezida Kagame anarwanya ubutegetsi bw'u Rwanda mu buryo bweruye, kugeza ubwo yaje kwicwa arasiwe muri Afurika y'Epfo muri Mutarama 2014.

3- Major Rudasingwa Theogene

JPEG - 166.1 ko

Major Rudasingwa Theogene we yabaye umuyobozi w'ibiro bya Perezida wa Repubulika, aba Umunyamabanga mukuru wa RPF ndetse yanabaye Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yahungiye muri Amerika muri 2004 ndetse nawe muri 2011 aza guhamwa n'ibyaha byo kurema umutwe w'abagizi ba nabi, gukurura amacakubiri n'ivangura ; ibyaha bivutsa igihugu na Leta umudendezo no gusebanya. Yahamwe kandi n'icyaha cyo gutoroka igisirikare. Yaburanishijwe adahari, akatirwa imyaka 24 y'igifungo. Kugeza n'ubu, uyu ari mu barwanya byeruye ubutegetsi bw'u Rwanda.

4- Gerard Gahima

JPEG - 37.4 ko

Gerard Gahima yigeze kuba umushinjacyaha mukuru w'u Rwanda, ndetse yanabaye Visi Perezida w'urukiko rw'ikirenga. Nyuma nawe yaje guhunga, ndetse aza no kujya mu ishyaka rya RNC rirwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda. Nawe yagejejwe imbere y'ubutabera ahamwa n'ibyaha byo kurema umutwe w'abagizi ba nabi, gukurura amacakubiri n'ivangura ; ibyaha bivutsa igihugu na Leta umudendezo no gusebanya, hanyuma akatirwa imyaka 20 y'igifungo.

5- Col Tom Byabagamba

JPEG - 68.3 ko

Col.Tom Byabagamba yahoze akuriye itsinda ry'abasirikare barinda Perezida Paul Kagame, ariko nyuma yaje gutabwa muri yombi ndetse yaje guhamwa n'ibyaha akatirwa igifungo no kwamburwa amapeti ya gisirikare.

Muri Werurwe 2016, Col Tom Byabagamba yahamijwe icyaha cyo gukwiza nkana ibihuha agomesha rubanda, arwangisha ubutegetsi, icyaha cyo gusebya leta ; icyaha cyo guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye hamwe n'icyaha cyo gusuzugura ibendera ry'igihugu cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge. Yakatiwe gufungwa imyaka 21 no kwamburwa impeta zose za gisirikare. Yahise ajurura maze igifungo kiza kugezwa ku myaka 15.

Nyuma ariko, muri uyu mwaka wa 2021, Urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro mu mujyi wa Kigali rwakatiye igifungo cy'imyaka itatu Col Tom Byabagamba ku cyaha cy'ubujura aregwa ko yakoze ubwo yari muri gereza.

6 - Brig Gen Frank Rusagara

JPEG - 136.2 ko

Brig Gen Frank Rusagara, yahoze ari umusirikare mukuru mu ngabo z'u Rwanda, ndetse uyu ni muramu wa Col Tom Byabagamba dore ko n'urubanza baburanaga bari kumwe, nawe akaba yarakatiwe igifungo muri Werurwe 2016 ahita ajurira.

Rtd Brig Gen Frank Rusagara yahamijwe kwamamaza nkana ibihuha no kugomesha rubanda abangisha ubutegetsi buriho, gukora igikorwa kigamije gusebya Leta ari Umuyobozi, ndetse no gutunga imbunda binyuranije n'amategeko. Yahise ahanishwa gufungwa imyaka 20 ariko arajurira, biza kurangira akatiwe igifungo cy'imyaka 15.

7- Lt Joel Mutabazi

JPEG - 33.4 ko

Mbere yo gutoroka mu ngabo z'u Rwanda, Lt Joel Mutabazi yakoreraga akazi mu mutwe urinda Umukuru w'igihugu n'abandi bayobozi. Akaba yari mu barinze urugo rw'umukuru w'igihugu ruherereye ku kiyaga cya Muhazi.

Lt Joel Mutabazi yahanishijwe igifungo cya burundu ndetse no gukurwaho impeta za gisirikare, uyu mwanzuro ukaba warafashwe n'urukiko rukuru rwa gisirikare tariki 3 Ukwakira 2014 nyuma yo gusanga Joel Mutabazi wari ufite ipeti rya Lieutenant ahamwa n'ibyaha byose yaregwaga muri uru rubanza rwitiriwe urw'iterabwoba. Yaregwaga ibyaha birimo iterabwoba, kugambirira kugirira nabi igihugu n'umukuru w'igihugu ndetse no gukorana n'imitwe ifite imigambi mibi ku Rwanda irimo FDLR na RNC, bimwe mu bikorwa bashinjwaga hakaba hari harimo gutera gerenade zagiye zihitana ubuzima bw'abantu mu gihugu.

8 - Rujugiro Ayabatwa Tribert

JPEG -

Umunyemari Rujugiro, ni umwe mu bahoze ari abajyanama ba Perezida Kagame mu by'ubukungu, by'umwihariko mu mwaka 2006 yashyizwe mu bajyanama b'Umukuru w'Igihugu bakomoka ku isi hose barimo na Tony Blair. Rujugiro kandi yayoboye Rwanda Investment Group.

Igihe cyaje kugera ariko Rujugiro ashinjwa ibyaha birimo umugambi wo guhungabanya umudendezo w'igihugu ndetse aza guhungira muri Afurika y'Epfo, ubu akaba ari umwe mu batavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda.

Rujugiro mu myaka ishize yareze Leta y'u Rwanda mu rukiko rwa Afurika y'Uburasirazuba rukorera i Arusha muri Tanzania avuga ko Leta y'u Rwanda, ibinyujije muri Komisiyo y'Umujyi wa Kigali ishinzwe gucunga imitungo yatawe na ba nyirayo, yafatiriye imitungo ye nyuma y'uko agiye mu buhungiro mu gihugu cya Afurika y'Epfo. Iyo mitungo irimo inyubako yahoze yitwa UTC ikorerwamo ubucuruzi butandukanye, yavugaga ko ifite agaciro ka miliyoni 20 z'amadolari y'Amerika, ni ukuvuga abarirwa muri 20.000.000.000 uyabaze mu mafaranga y'u Rwanda.

Muri 2017 ariko iyi nyubako yaje gutezwa cyamunara kuburyo ubu yanahinduriwe izina n'abayegukanye mu cyamunara. Ikigo Kigali Investment Company ni cyo cyegukanye iyi nyubako cyemeye kwishyura igiciro kiruta ibyatanzwe n'abandi cya 6.877.150.000 Frw

Ikigo cy'igihugu cy'imisoro cyavugaga ko inyubako ya UTC igifitiye ibirarane bigera kuri miliyari na miliyoni 200 by'amafranga y'u Rwanda. Umunyemari Tribert Rujugiro, cyamunara irangiye yavuze ko bitari kera azasubirana inyubako ye ngo kuko ikintu cy'umuntu kiguma ari icye kugeza igihe nyir'ubwite yifuje kukigurisha.

Yagize ati 'Abayiguze baribeshya cyane kuko ikintu cy'umuntu kiguma ari icye kugeza igihe nyene cyo we yemeye akakigurisha.Kuba rero waguze ikintu cy'umuntu uziko uwo ukiguzeho atari we nyene cyo naho yaba ari Leta uratakaza.'

9- David Himbara

JPEG - 28.8 ko

Dr David Himbara ni impuguke mu by'ubukungu, akaba ndetse yaranabaye umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu by'ubukungu. Gusa yaje guhunga ndetse ntavuga rumwe n'uwo yari abereye umujyanama kimwe n'ubutegetsi bwe bwose, mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye akaba ahora agaragaza ko arwanya Leta y'u Rwanda.

10- Twagiramungu Faustin

PNG - 304.6 ko

Guverinoma yashyizweho tariki 19 Nyakanga 1994 nyuma y'ihagarikwa rya Jenoside, yari igizwe na Perezida Pasteur Bizimungu, Visi Perezida Major General Paul Kagame ndetse na Twagiramungu Faustin ku mwanya wa Minisitiri w'Intebe. Twagiramungu yahawe umwanya bigizwemo ubushake na Perezida Kagame, kuko nk'uwari uyoboye ingabo zari zimaze gutsinda urugamba rwo kubohora u Rwanda, yari afite ijambo nyamukuru.

Nyuma yo kuva kuri uyu mwanya wa Minisitiri w'Intebe, Twagiramungu yahungiye i Burayi, aho yahise ashinga ishyaka RDI Rwanda rwiza ritavuga rumwe kandi rirwanya byeruye ubutegetsi bw'u Rwanda. Mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, ahora avuga amagambo agaragaramo kunenga no gutuka Perezida Kagame n'ubutegetsi bwe.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Abantu-10-bakoranye-bya-hafi-na-Perezida-Kagame-ubu-bakaba-bafunze-cyangwa-barahunze-bashinjwa-kurwanya-ubutegetsi-bwe

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)