Abantu 11 barimo Abagenzacyaha ba RIB n'Abapolisi bakurikiranyweho urupfu rw'uwakubitiwe muri kasho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuturage uvugwaho gukubitwa bikamuviramo gupfa, ni Ntabajyana Laurent wafunzwe tariki 02 Kanama 2021 ubwo yakekwagaho icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashakanye.

Uriya muturage wari utuye mu Mudugudu wa Rebero, Akagari ka Matare mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo, yatawe mu yombi ku bufatanye bwa RIB na Polisi y'u Rwanda ikorera muri kariya gace, akaza gudumbikirwa kuri station ya Polisi ya Rugarama.

Nyuma y'iminsi ibiri gusa, ku itariki ya 06 Kanama 2021 mu rukerera agahana saa kumi n'imwe z'igitondo, umuyobozi w'iriya station ya Polisi yamenyeshejwe ko hari umuturage uri muri iriya kasho urembye bikomeye.

Ngo bahise bihutira kumujyana kumuvuza ku bitaro bya Kiziguro ariko aza kugwayo bakimugezayo.

Ikinyamakuru Igihe dukesha iyi nkuru, kivuga ko Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwahise rutangira gukora iperereza ku cyahitanye uriya muturage kuko urupfu rwe rwari amayobera ndetse umubiri we ujyanwa gukorerwa isuzuma.

Iri perereza rya RIB ryatumye ita muri yombi abantu 11 barimo Abagenzacyaha bayo babiri n'abapolisi babiri ndetse n'abandi bantu barindwi.

Bariya bantu barindwi bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake byateye urupfu naho bariya bagenzacyaha bakurikiranyweho kutamenyekanisha icyaha cy'ubugome cyangwa gikomeye mu gihe Abapolisi bo bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa naho.

Abapolisi bafunzwe barimo Komanda wa Sitasiyo ya Polisi ya Rugarama, IP Jean Claude Mukomeza ndetse n'umupolisi wari urize mu ijoro bivugwa ko uriya nyakwigendera yakubitiwemo.

Raporo ya muganga igaragaza ko Ntabajyana Laurent yishwe no gukubitwa ndetse bamwe mu bari bafunganywe na we muri kasho batanze ubuhamya bw'uko yakubiswe.

Bivugwa ko uriya nyakwigendera yateje urusaku mu ijoro ryo ku ya 05 Kanama, bikaza gutuma abo bari bafunganye babimenyesha Komanda wa station na we akababwira ko batananirwa kumucecekesha.

Ubwo ngo bahise bamwadukira baramukubita, baranamuzirika ubundi bigera aho intege zimushirana kuko bari bamugize intere ari na byo bikekwa ko byaje kumuviramo urupfu.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Abantu-11-barimo-Abagenzacyaha-ba-RIB-n-Abapolisi-bakurikiranyweho-urupfu-rw-uwakubitiwe-muri-kasho

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)