Abantu 23 bakomoka mu Rwanda birukanwe muri Uganda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihugu cya Uganda hamaze igihe havugwamo ishimutwa ry'abanyarwanda babarizwa muri kiriya gihugu, aho bafatwa bashinjwa kuba intasi z'igihugu cy'u Rwanda nkuko ibinyamakuru bitandukanye muri kiriya gihugu bikomeza kugenda bibyandika.

Nubwo Guverinoma ya Uganda ikomeza kugenda ishimuta bamwe mu banyarwanda batuye cyangwa se bakorera ibikorwa by'ubucuruzi muri kiriya gihugu ariko hari n'abamwe iki gihugu kigenda kirekura bagahita bazanwa mu Rwanda.

Ibi ni nabyo byabaye muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Kanama 2021 mu masaha ya sambiri za mu gitondo, aho inzego zishinzwe abinjira n'abasohoka mu gihugu cya Uganda zirukanye shishi itabona abaturage b'abanyarwanda 23 babarizwaga muri kiriya gihugu.

Abanyarwanda 23 birukanywe mu gihugu cya Uganda barimo abagabo 19 ndetse n'abagore batatu n'uruhinja gusa ubwo twandikaga iyi nkuru bakaba bari bakiri ku ruhande rw'igihugu cya Uganda mu gihe bagitegereje gushyikirizwa igihugu cy'u Rwanda cyababyaye.

Kuva uyu mwaka wa 2021 watangira, ku mupaka wa Kagitumba hamaze kujugunywa abanyarwanda inshuro eshanu, nyuma igihe bafungiye muri Uganda, aho abakiriwe n'u Rwanda muri izo nshuro ni 42 barimo n'abana bigaga mu mashuri yisumbuye cyo kimwe n'abagore batandukanyijwe n'abagabo babo bakaza kongera guhurira ku mupaka bose bari bafunzwe nta n'umwe uz'iby'undi.

Kuva mu 2017, Abanyarwanda bakorera ibikorwa binyuranye muri Uganda batabwa muri yombi, bagakorerwa iyicarubozo ry'inkazi bashinjwa kwitwa intasi. Basabwa kuyobora umutwe wa RNC kugira ngo barekuwe, abanze bakagirirwa nabi.

U Rwanda rwakunze gusaba Uganda kureka ibi bikorwa, ariko ibiganiro bimaze imyaka hafi ine ntacyo biratanga.



Source : https://impanuro.rw/2021/08/06/abantu-23-bakomoka-mu-rwanda-birukanwe-muri-uganda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)