Abanyamakuru Arthur Nkusi na Miss Muthoni bagiye gukorera ubukwe ku nkengerero z'ikiyaga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru wa Kiss FM, Arthur Nkusi n'igisonga cya 3 cya Miss Rwanda 2015 akaba anakorera CNBC TV, Miss Muthoni Fiona bagiye gukora ubukwe buzabera ku nkengerero z'ikiyaga cya Kivu.

Amakuru y'ubukwe bw'aba bombi bamaze imyaka irenga 4 bakundana, yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kanama 2021, bukaba buzaba ku munsi w'ejo tariki ya 14 Kanama 2021 bukabera i Rutsiro mu nkengerero z'ikiyaga cya Kivu.

Ni ubukwe bugiye kuba mu ibanga ndetse na bamwe mu nshuti zabo batabizi, imwe mu nshuti za hafi za Fiona yabwiye ISIMBI ko iby'ubwo bukwe atabizi ariko icyo azi ni uko uyu mukobwa atari muri Kigali yamubwiye ko agiye kuba ari hanze ya Kigali, gusa ngo icyo yari azi ni uko bamaze gusezerana imbere y'amategeko(byabaye ku wa Gatatu w'iki cyumweru).

Mu mafoto yagiye ashyira kuri Instagram ye, Muthoni Fiona, yashyizemo amafoto agaragaza ko ari ku mucanga, aho bivugwa ko ari ku mucanga wa Rusheshe Kivu Lodge.

Nyuma y'imyaka myinshi badashaka kuvuga ku rukundo rwabo, muri Mutarama uyu mwaka nibwo Arthur Nkunsi usanzwe ukorera Kiss FM yemeje ko ari mu rukundo n'umunyamakuru wa CNBC, igisonga cya mbere cya Africa Calabar 2017 n'igisonga cya 3 cya Nyampinga w'u Rwanda 2015, Miss Naringwa Muthoni Fiona.

Urukundo rwa Arthur Nkusi na Miss Muthoni Fiona wabaye igisonga cya 3 cya Nyampinga w'u Rwanda 2015 rumaze imyaka irenga 4 nubwo batakunze kurugaragaza cyane.

Bagiye gukora ubukwe nyuma y'imyaka irenga 4 bakundana
Muthoni yagaragake ko ari ku Kiyaga cya Kivu



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/abanyamakuru-artur-nkusi-na-miss-muthoni-bagiye-gukorera-ubukwe-ku-nkengerero-z-ikiyaga

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)