Abanyamategeko bafungwa kubera ruswa, uko yunganiye ‘Sankara’: Ikiganiro na Me Nkundabarashi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagarutse kuri byinshi byaranze urugendo rwe nk’umwunganizi mu by’amategeko ndetse asubiza ibibazo benshi bibaza kuri uyu mwuga.

IGIHE: Abantu bakumenye cyane mu rubanza rwa Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Sankara, ufite uburambe bw’imyaka imyaka ingahe muri uyu mwunga wo kunganira abantu mu nkiko?

Me Nkundabarashi: Maze iminsi da, mfite uburambe bw’imyaka 11 irengaho amezi make kuko nabaye umunyamategeko wemewe mu ntangiriro za 2010 nkora uyu mwuga, hari Cabinet mpuriyemo na bangenzi banjye yitwa Trust Law Chambers, maze imyaka irenga itandatu mu buyobozi bw’ urugaga, nkaba ndi umwe mu bagize inama y’urugaga kuri ubu nkaba ndi umunyamabanga wayo.

IGIHE: Uburana urubanza rwa Nsabimana Callixte Nsankara ari na rwo wamenyekaniyemo cyane, abantu bemeza ko ari rumwe mu manza zari zikomeye wowe nk’umunyamategeko ubivugaho iki ? Wafashe gute umwanzuro wo kumwunganira mu mategeko?

Me Nkundabarashi: Burya nta rubanza rworoha ku buryo wavuga ko hari imanza zikomenye n’izoroheje, zose ziba zifite uburemere bungana cyane cyane kuri ba nyirazo, ahubwo wenda itandukaniro nsigaye mbona ni uko hari izikurikiranwa n’itangazamakuru zikamenyekana izindi ntizimenyekane kuko itangazamakuru ritazikurikiranye.

Icya kabiri ni uko nta muntu n’umwe utakunganirwa cyangwa ngo ahagararirwe kuko ari uburenganzira bw’ibanze kugira umuntu ukunganira mu mategeko mu gihe ukurikiranywe, ufite ikindi kibazo gituma ugana inzego zifata ibyemezo cyagwa inkiko.

Hari abantu benshi bakunda kumbaza iki kibazo ariko nanjye, nkababaza nti abaye ari wowe ufitanye ikibazo n’amategeko ntiwampamagara? Hari n’abo mbaza nti ’ndabyumva ko ari ko ubibona, ko yakoze icyaha ariko se noneho ko yafashwe wumva byagenda bite?’

Igikwiye kumvikana neza ni uko avoka yunganira cyangwa agahagararira buri wese umugana ufite ibibazo by’amategeko agomba gusubiza, ariko ntabwo bisobanuye ko aba ashyigikiye ibyaha.

IGIHE: Ubundi ukunda kuburana izihe manza?

Me Nkundabarashi: Njye nkunda kuburana imanza z’ubucuruzi cyane, imanza nshinjabyaha nubwo ari zo namenyekaniyemo cyane ntabwo nzikunda nziburana nk’umuhamagaro gusa ariko si bintu byanjye kuburana imanza nshinjabyaha.

IGIHE: Umunyamategeko afite izihe nshingano mu gufasha abantu mu nkiko no mu zindi manza zitandukanye?

Me Nkundabarashi: Kuri icyo kibazo Itegeko Nº 83/2013 ryo kuwa 11/09/2013 rishyiraho Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, rikanagena imitunganyirize n’imikorere byarwo mu ngingo ya 2 agace ka mbere risobanura avoka nk’ umunyamwuga w’amategeko ufasha ubutabera, ushinzwe guhagararira, kunganira no kuburanira abantu mu nzego z’ubutegetsi, iz’ubucamanza n’izindi zose zifata ibyemezo.

Ashobora gutegura umwanzuro no gufata ijambo imbere y’izo nzego. Ashobora kandi kugishwa inama, kunga no gukora inyandiko zose abaje bamugana bakeneye mu rwego rw’amategeko. Kuri aba hiyongeraho ababuranira Leta ndetse n’ababuranira abatishoboye bakuze kwita MAJ bakorera mu turere twose.

IGIHE: Umwuga wo kunganira abantu mu nkiko ufite ayahe mateka mu Rwanda? Ubu uhagaze ute ?

Me Nkundabarashi: Umwuga w’Abavoka mu Rwanda, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Itegeko nº 03/97 ryo ku wa 19/03/1997 ryashyiragaho Urugaga rw’Abavoka ni ryo rya mbere ryabayeho mu 1997, bivuze ko ari bwo bwa mbere mu mateka y’u Rwanda rwari rugize urugaga nk’urwego rwigenga ruhuza abanyamwuga nk’uko n’ahandi ku Isi yose bikorwa.

Byumvikana ko mu byihutirwaga ubuyobozi bwabonaga ko bikenewe nyuma y’imyaka itatu gusa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 irangiye, gushyiraho urugaga na byo byajemo icyo gihe, Urugaga rutangira mu 1997 hari abavoka 35 gusa mu gihugu hose murumva ko bari bake cyane ugereranyije n’ibibazo Igihugu cyari gifite cyane kubirebana no kuburanisha imanza zitandukanye z’abacyekwagaho gukora Jenoside.

IGIHE: Imyaka 24 irashize urugaga rugiyeho rwatangiranye abanyamategeko 35 ubu rufite bangahe ?

Me Nkundabarashi: Urugaga rwaragutse ndetse n’abantu benshi bagana uyu mwuga ku buryo ubu rugizwe n’abavoka bagera kuri 1 295, ni ikintu mbona ko ari cyiza kuko bifasha abashaka abavoka kubona ababunganira mu mategeko.

IGIHE: Hari abanyamategeko bamwe bavugwaho ruswa mu nkiko bakaba ikiraro gihuza umuburanyi n’umucamanza kugira ngo agirwe umwere mu rubanza? Ibi hari icyo mubiziho ?

Me Nkundabarashi: Eeee Umbajije ikibazo cyiza ariko kinakomeye na none nk’uko nabivuze mbere na mbere abanyamategeko ni abantu nk’abandi na bo bakora ibyaha, ntabwo abavoka ari abamalayika.

Ikibazo cya ruswa mu banyamategeko kirimo ariko ntabwo kiri ku rwego rukabije twifuza ko nubwo yaba umunyamategeko umwe atakagombye kugaragara mu bikorwa bya ruswa.

Mu myaka 24 ishize abanyamategeko bahamijwe icyaha cya ruswa ni batatu murumva ko tugerageza kurwanya ruswa ariko no mu zindi nzego zifite aho zihuriye n’ubutabera ntabwo waburamo umwe cyangwa babiri bafunzwe bazira icyaha cya ruswa. Ni yo mpamvu buri mwaka Urukiko rw’Ikirenga rutegura icyumweru cyo kurwanya ruswa mu nkiko.

IGIHE: Mu myaka 24 ishize urugaga rw’abavoka rugiyeho rwageze kuki rufite ikihe cyerekezo imbere?

Me Nkundabarashi: Urugaga rwagize uruhare mu itangwa ry’ ubutabera, abanyamategeko bashyiriweho uburyo bwo gukora amahugurwa ahoraho kuko uyu mwuga usaba kujyana n’igihe kandi Isi turimo ibintu bihora bihinduka n’amategeko ubwayo arahinduka bisaba rero guhozaho, ikindi urugaga rwakoze ibishoboka byose kugira ngo abarugize bagire imibereho myiza.

Hashyizweho ubwishingizi mu kwivuza kw’abavoka bose n’imiryango yabo, urugaga rw’abavoka mu Rwanda rumaze kwiyubaka mu buryo budasubirwaho kandi rufite icyerekezo cyiza.

Me Nkundabarashi Moise niwe wunganira mu mategeko Nsabimana Callixte uzwi nka 'Sankara' mu rubanza aregwamo ibyaha by'iterabwoba
Me Nkundabarashi ni umwe mu banyamategeko bamaze kubaka izina rikomeye mu Rwanda



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)