Abanyamerika bagiye gutangira kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byagarutsweho ubwo itsinda ry’abayobozi muri Kaminuza ya Kent basozaga urugendo rwabo rw’ibyumweru bibiri mu Rwanda, bagaragarizaga Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda Peter Vrooman ibikubiye mu masezerano bagiye kugirana na Kaminuza y’u Rwanda (UR).

Bimwe mu bikubiye muri ayo masezerano harimo guhererekanya abanyeshuri hagati ya Kaminuza zombi, aho Abanyarwanda bazajya boherezwayo ndetse n’Abanyamerika bakajya mu Rwanda kuhavoma ubumenyi.

Umwe mu bayobozi ba Kaminuza ya Kent ushinzwe Uburezi Mpuzamahanga, Dr Marcello Fantoni yavuze ko biteguye gutangira kohereza abanyeshuri mu Rwanda kandi ko biteze uburezi bufite ireme bazahakura.

Yagize ati “Turifuza kugira ikigo aha ngaha twizeye ko Kaminuza izabyemeza kandi tuzagira gahunda y’uko abanyeshuri bacu bazajya boherezwa mu Rwanda, baje kuvoma ubumenyi no kwiga amateka y’iki gihugu. Kuri ubu imibare iragoye guhita umuntu ayivuga ariko twifuza gutangira mu mpeshyi ya 2022. Dusigaje kwicara tukaganira na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

“ Twifuza kohereza nibura abanyeshuri hagati ya 20-50 ku mwaka. Twamaze kuvugana n’ubuyobozi gushyiraho gahunda yo kwiga mu mpeshyi by’umwihariko ku banyeshuri bacu kandi barabyemeye.”

Yavuze ko nta mpungenge bafite ku bumenyi abanyeshuri bavuye muri Amerika bazakura muri Kaminuza y’u Rwanda.

Ati “ Twizeye ko bazigishwa neza n’abarimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda kandi tuzahitamo amasomo bashobora kutwigisha ariko tuzibanda cyane ku mateka y’imbere mu gihugu. Twifuza ko babona igihugu kandi bakakigiraho bakumva uko ubuzima bumeze. Nizera ko kuba mukuru muri Amerika ari inshingano zo kumenya n’ubuzima bw’ab’ahandi.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubushakashatsi n’imyigire muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Nosa Egiebor, yabwiye IGIHE ko Kaminuza y’u Rwanda yiteguye kwakira abanyeshuri baturutse muri Amerika no kubaha ubumenyi buhagije.

Ati “Turiteguye neza. Ndabizi ibyo abantu batekereza kumva ngo umunyeshuri wo muri Amerika yaje kwiga mu Rwanda kandi Kaminuza y’u Rwanda iri kwitegura kubakira ndetse tuzakora ibishoboka byose. Icya mbere dufite ikirere kiberere kwiga n’ubushakashatsi kandi na Leta y’u Rwanda iri kudufasha cyane. Aya ni andi mahirwe akomeye tubonye y’imikoranire.”

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, yavuze ko nka Ambasade bazatanga umusanzu wo kuba umuhuza hagati ya Kaminuza zombi binyuze mu gufasha abanyeshuri boherezwa na zo.

Yagize ati “Ubufatanye hagati ya Kaminuza zombi ni kimwe muri byinshi dukorana. Ni urugero rwiza, njyewe nka Ambasaderi natera inkunga. Icyo rero tuzakora nka ambasade ni ukuba ikiraro cyo gufasha ibigo byombi guhuza umurongo. Dusanzwe dufite n’izindi gahunda zitandukanye bityo dushobora no gutanga buruse ku banyeshuri b’impande zombi. Tuzafasha abanyeshuri bavuye mu Rwanda bagiye muri Amerika kandi kimwe n’abo Kent State izohereza bifuza kwigira mu bihugu by’amahanga nk’u Rwanda.”

Kaminuza ya Kent n’iy’u Rwanda bigiye kugirana amasezerano anyuranye agamije guteza imbere ireme ry’uburezi mu Rwanda, harimo gutangiza amasomo mashya, kongera imbaraga mu masomo yari isanzwe ahari no gufatanya mu bushakashatsi.

Pr Lyambabaje Alezandre yasabye ko ayo masezerano yashyirwamo imbaraga akava mu mpapuro
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubushakashatsi n’imyigire muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Nosa Egiebor yavuze ko Kaminuza y'u Rwanda yiteguye kwakira abanyeshuri b'Abanyamerika
Ambasaderi Peter Vrooman yavuze ko biteguye kuba ikiraro gihuza Kaminuza Zombi
Bagaragaje ko mu gihe bamaze mu Rwanda bamaze kubona ko UR yafasha abanyeshuri babo kumenya amateka y'u Rwanda
Kaminuza y'u Rwanda yageneye impano Amabasaderi Peter Vrooman
Kaminuza zombi zigiye kugirana amasezerano agamije guteza imbere uburezi mu Rwanda

Amafoto: Ntabareshya Jean de Dieu




source : https://ift.tt/3m13bZU

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)