Abanye-Gabon mu rugendoshuri ku guteza imbere abagore n’imikorere ya Isange One Stop Center - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abayobozi ku mpande zombi kuri uyu wa 11 Kanama 2021, bagiranye ibiganiro u Rwanda rugaragariza iki gihugu gahunda rwimakaje zigamije guteza imbere igihugu, uburinganire no kubaka ubushobozi bw’abakobwa n’abagore muri rusange.

Minisitiri Prof Bayisenge yagaragaje uburyo u Rwanda rukoresha mu kubaka ubushobozi bw’abagore no kongera umubare wabo mu buyobozi n’inzego zifata ibyemezo muri rusange.

U Rwanda rushimirwa n’amahanga nk’igihugu cyagiye gishyiraho ingamba n’amategeko bigamije guteza imbere umugore no kumwubakira ubushobozi mu ngeri zose, gusa mu bijyanye n’abikorera birasa n’aho bitarumvikana neza nk’uko bimeze mu nzego za Leta.

Uretse kuba umugore yarahawe agaciro yari yarambuwe mu gufata ibyemezo, mu nzego z’ubuvuzi, uburezi, ubwubatsi n’ibindi, abagore bashishikarizwa kwihangira imirimo kugira ngo bigire kandi be gutegera amaboko iteka ku bagabo babo ahubwo bafatanye mu iterambere.

Ibi byose u Rwanda rwabigezeho mu gihe hirya no hino ku Isi bagishakisha icyakorwa ngo uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore bigerweho.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya ko mu nzego z’ubuyobozi bwa Leta, abagore bagomba kuba nibura 30% cyangwa kuzamura.

Mu Rwanda, abagore bangana na 52% by’abaturage bose. Kuri ubu abari mu Nteko Ishinga Amategeko bageze kuri 61.3%. mu gihe mu bagize Guverinoma, abagore ari 53%.

Minisitiri Prisca Koho Nlend n’itsinda bazanye kandi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, yasuye Isange One Stop Centre ya Kacyiru basobanurirwa imikorere yayo ndetse n’uburyo ikomeje kugira uruhare mu gutanga ubufasha ku bana b’abakobwa bakorewe ihohoterwa.

Aba bayobozi bakiriwe n’Umunyamabanga wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Kalihangabo Isabelle ndetse n’Umuyobozi w’Ibitaro bya Kacyiru, CP Dr Nyamwasa Daniel.

Serivisi za Isange One Stop Centre zimaze imyaka 12 zitangiye gutangirwa mu Rwanda. Zikaba zihuriweho n’inzego zinyuranye zirimo Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Minisiteri y’Ubuzima, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’izindi.

Iyo umuntu wakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ageze kuri Isange One Stop Centre, bumwe mu bufasha ahabwa harimo ubuvuzi, kuganirizwa ndetse no gufashwa mu gutanga ibimenyetso byifashishwa mu butabera.

Kugeza ubu mu Rwanda hari amashami 44 ya Isange One Stop Centre, akorera mu bitaro bitandukanye.

Minisitiri Bayisenge na mugenzi we wa Gabon, Prisca bagiranye ibiganiro byihariye
Minisitiri w'Imibereho myiza n'Uburenganzira bw'Abagore muri Gabon, Prisca Nlend Koho, ari mu ruzinduko rw'akazi mu Rwanda
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette na mugenzi we Prisca Nlend Koho
Umunyamabanga Wungirije wa RIB, Kalihangabo Isabelle aganira na Minisitiri w'Imibereyo myiza n'Uburenganzira bw'Abagore, Prisca Koho Nlend
Umunyamabanga Wungirije wa RIB, Kalihangabo Isabelle; Minisitiri w'Imibereyo myiza n'Uburenganzira bw'Abagore, Prisca Koho Nlend n'Umuyobozi w'Ibitaro bya Kacyiru bagendaga baganira na CP Dr Nyamwasa Daniel



source : https://ift.tt/3iB25SG
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)