Abanyeshuri b’abakobwa 250 bavuye muri Afghanistan bageze mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE avuga ko aba bakobwa bageze mu Rwanda ku wa 24 Kanama 2021. Bose bari basanzwe biga mu Ishuri rikuru ryigisha ibijyanye n’Imiyoborere muri iki gihugu rizwi nka ‘School of Leadership Afghanistan (SOLA).’

Umwe mu bashinze iri shuri, Shabana Basij-Rasikh, abinyujije kuri Twitter yavuze ko kugira ngo aba bakobwa bagere mu Rwanda byagizwemo uruhare na Guverinoma ya Qatar, iya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iy’u Rwanda.

Yavuze ko aba bakobwa bazakomereza amasomo yabo mu Rwanda ariko yemeza ko bazaba bahari by’igihe gito mu gihe bategereje ko amahoro agaruka mu gihugu cyabo.

Yagize ati “SOLA iri kwimuka ariko kwimuka kwacu ntabwo ari ukw’iteka ryose. Igihembwe hanze y’igihugu ni cyo twateganyije. Mu gihe ibintu bizaba bisubiye mu buryo, twizeye ko tuzasubira muri Afghanistan.”

Kugeza ubu ntiharamenyakana byinshi ku bijyanye n’uburyo aba bakobwa bazigamo, gusa Minisiteri y’Uburezi ibinyujije kuri Twitter yatangaje ko ibahaye ikaze muri gahunda y’amasomo bagiye gukomereza mu Rwanda.

Kuva ku wa 15 Kanama 2021, Aba-Taliban bakongera gufata ubutegetsi, abaturage b’iki gihugu bakomeje guhunga ku bwinshi aho ku bufatanye n’ibindi bihugu bamwe bari kujyanwa mu by’agateganyo birimo u Rwanda na Uganda mu gihe bagitegereje ko babona ibihugu by’i Burayi na Amerika bizabakira.

Aba bakobwa basanzwe biga muri School of Leadership Afghanistan bagiye gukomereza amasomo yabo mu Rwanda



source : https://ift.tt/2ULAhli

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)