Abapolisi b’u Rwanda 12 basoje amahugurwa abagira intyoza mu gucunga umutekano wo mu mazi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu byo bahaguwe harimo kwibira mu mazi byihuse bagiye gutabara umuntu uguye mu mazi, kwibira mu bujyakuzimu muri metero hagati ya 25 na 30 bagiye gushaka cyangwa gutabara ikintu cyacubiye mu kiyaga, banahuguwe ibijyanye no koga bisanzwe.

Aya mahugurwa yatangwaga n’abarimu batatu bafite inararibonye ku mutekano wo mu mazi, bakomoka muri Isiraheli.

Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wayobowe n’Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP/AP Jeanne Chantal Ujeneza; yari ari kumwe n’Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, ACP Elias Mwesigye, hari kandi n’Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CSP Edmond Kalisa.

DIGP/AP Jeanne Chantal Ujeneza yavuze ko inshingano nyamukuru za Polisi y’u Rwanda ari ukurinda umutekano w’abantu n’ibyabo, yemeza ko uwo mutekano ugomba gucungirwa ahantu hose harimo no mu mazi.

Yavuze ko aya mahugurwa yahawe abapolisi yaziye igihe kandi ari ingenzi. Ati “Ibikorwa by’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi ni ingenzi kuko biri mu bifasha Polisi y’u Rwanda kuzuza inshingano zayo.”

“Aya mahugurwa kimwe n’andi yose azakurikiraho ari mu murongo wo kongerera ubumenyi n’ubushobozi abapolisi bashinzwe umutekano wo mu mazi harimo nk ’ibi mumaze kutwereka bijyanye no gushakisha mu mazi no kurohora abantu cyangwa ibintu byarohamye."

Yakomeje agaragaza ko impanuka zikunze kubera mu mazi zigahitana ubuzima bw’abantu zikanangiza imitungo yabo zigomba gukumirwa ku rwego rwo hejuru.

Ati "Hari impanuka n’ibindi byaha bikunze kubera mu mazi, tugomba gukoresha imbaraga zose zishoboka mu kubyirinda no kubirwanya kuko hari ibihitana ubuzima bw ’abantu cyangwa bikangiza imitungo yabo. Tugomba kubikumira bitaraba ndetse byanaba tukabirwanya, byose biri mu murongo wo kugeza ituze n’umutekano ku baturarwanda."

Umuyobozi wa Polisi wungirije yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda izakomeza kongerera ubumenyi n’ubushobozi abapolisi mu mashami yayo atandukanye kugira ngo barusheho gusohoza neza inshingano bafite kandi bakabikora kinyamwuga.

Yasabye abapolisi barangije amahugurwa kuzakoresha neza ubumenyi bahawe kandi bakazakomeza kurushaho kwiyungura ubumenyi.

ACP Elias Mwesigye yavuze ko mu gutoranya abapolisi 12 basoje amahugurwa hari ubushobozi n’ubumenyi bw ’ibanze byashingiweho. Ibi bikaba byabafashije kwitwara neza mu mahugurwa bari bamazemo ibyumweru bitandatu.

Yagize ati" Aba bapolisi batoranyijwe hakurijwe ikinyabupfura no kuba bameze neza mu mutwe no ku mubiri. Bigishijwe ibintu bitandukanye birimo kwibira mu mazi nta bikoresho bifashishije bagiye gutabara umuntu byihuse, amayeri atandukanye ajyanye no koga, kwibira mu mazi ahantu harehare hagati ya metero 25 na metero 30 bagiye kurohora no gushaka ikintu cyangwa umuntu warohamye mu mazi, bigishijwe uburyo bwo gutwara ubwato n’ibindi bitandukanye.”

ACP Mwesigye yashimiye abatoza n’abanyeshuri kubera ishyaka bagaragaje mu gihe cy ’ibyumweru bitandatu bari bamaze mu mahugurwa.

Abanyeshuri yabasabye gukomeza kwiyungura ubumenyi bityo ibyo bigishijwe ntibazabyibagirwe ahubwo bajye bahora bashakashaka ibindi biyungura.

Abarimu batanze aya mahugurwa bafite ikigo cyigenga gisanzwe gitanga amahugurwa nk ’aya mu bihugu bitandukanye ku Isi kitwa Galint Limited.

Reuben Rosenblat, uwari uhagarariye bagenzi be yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda kuba bwarabatumiye bakaza gutanga amahugurwa ku bapolisi, amahugurwa ajyanye n’umutekano wo mu mazi.

Yavuze ko abahuguwe baranzwe n’ubushake n’umurava avuga ko yizera ko ibyo bigishijwe bizabagirira akamaro ndetse bikagirire n’abaturarwanda bakoresha ibiyaga n’inzuzi.

PC Tuyizere Bosco umwe mu bapolisi 12 bahugurwaga, yashimangiye ko amasomo bigishijwe atazabapfira ubusa ko ahubwo azabafasha mu gutanga ubutabazi igihe hari impanuka ibereye mu mazi.

We na bagenzi be bavuze ko ubumenyi bahawe bwaje bwiyongera ku bundi bari basanganwe kuko n’ubusanzwe bose basanzwe bakorera mu ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi.

Abarangije amahugurwa bahamya ko ubumenyi bahawe ari ingirakamaro kuko bizabafasha gutabara byihuse
Abapolisi bahuguwe basanzwe bafite ubumenyi bwo gucunga umutekano wo mu mazi
Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP/AP Jeanne Chantal Ujeneza ni we wasoje aya mahugurwa



source : https://ift.tt/3iGNvJu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)