Abarembetsi bafite imigambi mibi ku Gihugu - Guverineri Gasana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Guverineri w
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana

Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Kanama 2021, mu nama nyunguranabitekerezo yamuhuje n'abayobozi mu nzego z'ibanze, iz'umutekano, abahagarariye abikorera, imiryango ishingiye ku myemerere n'urubyiruko rw'abakorerabushake mu mirenge ihana imbibi n'uturere twa Gicumbi na Nyagatare.

Ibyaha bikunze kurangwa mu bice bihana imbibi n'umupaka wa Uganda ni ubufutuzi cyangwa uburembetsi (kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu), bitewe n'agace, ndetse na magendu ahanini y'ibicuruzwa.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, CP Hatari Emmanuel, yavuze ko abantu bamaze gufatirwa muri ibi byaha 17% ari bo bakomoka mu Karere ka Nyagatare, bivuze ko hari n'abandi babikora baturuka mu tundi tugize Intara y'Iburasirazuba.

Umuyobozi w'urubyiruko rw'abakorerabushake mu Murenge wa Kabarore, Sebatware Clement, yavuze ko urubyiruko rufite uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha birimo icuruzwa ry'ibiyobyabwenge, batanga amakuru ku buyobozi.

Yagize ati “Twebwe urubyiruko dufite uruhare runini mu gukumira ibi byaha ahanini dutanga amakuru ku hantu ibiyobyabwenge bicuruzwa kuko ni twe tugenda cyane rimwe na rimwe tukamenya ababikora kandi natwe harimo abajya kubitunda.”

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana K. Emmanuel, yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye mu Karere ka Gatsibo kunoza inshingano zabo zirimo guhuza ibikorwa, kumenyekanisha ibyo bakora, gukurikirana, kugenzura, kwemera kubazwa inshingano no kwishakamo ibisubizo byose bishakira umuturage iterambere.

Agaruka ku barembetsi, abinjiza magendu n'ibindi byaha byambukiranya umupaka, yavuze ko kuva aho hatangirijwe ubukangurambaga bwo kubirwanya hamaze kumenyekana inzira 70 zifashishwa n'aba bakora ibyaha.

Yasabye abaturage n'abayobozi mu nzego zitandukanye gufatanya mu kurwanya abarembetsi n'abakora magendu kuko bafite indi migambi itari myiza ku gihugu.

Yagize ati “Aba bantu bafite indi migambi itari myiza ku gihugu cyacu, utitonze cyane wakwisanga ahabi. Iyi ni gahunda twese hamwe dukwiye gufatanya, abikorera bakabibwira bagenzi babo kugira ngo bakore ibyemewe n'amategeko, abanyamadini na bo begere abaturage babigishe bifashishije ijambo ry'Imana, abayobozi b'Inzego z'ibanze na bo batangire amakuru ku gihe”.

Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama harimo ubufatanye bw'inzego, gukaza amarondo, guhana abafatiwe mu burembetsi, magendu n'ibindi byaha byambukiranya umupaka, gukora urutonde rw'abakekwa no gutegura amarushanwa mu mihigo.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)