Abarimu 1800 bigisha siyansi bagiye guhabwa mudasobwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abarimu bazahabwa mudasobwa ni abagisha amasomo ya siyansi, ikoranabuhanga, ‘engineering’ ndetse n’imibare. Bagiye kuzihabwa muri gahunda ya ‘One Laptop per Teacher’ yatangiye uyu mwaka igamije kuzamura ireme ry’uburezi mu gihugu.

Ukuriye ishami ry’ikoranabuhanga muri REB, Nyiranzamwiyitira Christine, yabwiye The New Times ko ubu abarimu bigisha siyansi ari bo batahiwe ariko ko n’abandi bo mu yandi mashami bazagerwaho.

Yagize ati “Biteganyijwe ko mudasobwa zizagezwa no ku bandi barimu bigisha mu masomo atandukanye.”

Yakomeje avuga ko iyi gahunda izarangira mu 2024 abarimu basaga ibibumbi 89 barahawe mudasobwa kandi ko igihe cyateganyijwe gishobora guhinduka bitewe n’ingengo y’imari yaba nke abafatanyabikorwa batabonekeye igihe.

Izi mudasobwa ziri guhabwa abarezi imwe iba ifite agacirico kari hagati y’ibihumbi 300Frw na 450Frw bitewe n’ubwoko bwayo, bigaragaza ko hazakenerwa ingengo y’imari iri hagati ya miliyari 26.7Frw na 40Frw.

Ku ruhande rw’abarimu bamaze guhabwa mudasobwa bemeje ko kuzigira byaborehereje akazi karushaho kugenda neza, kurenza mbere kuko zibafasha kurushaho kwiyungura ubumenyi.

Umwarimu wigisha Icyongereza muri GS Nyamirama, Munyamahoro Aimable, yagize ati “Mbere hari abarimu batari bafite ubumenyi kuri mudasobwa ariko ubu tubasha kwigisha tuzikoreresheje, ubu tuzikoresha twereka abanyeshuri ‘note’, zidufasha no gukora ubushakashatsi.”

Umwarimu wo kuri GS Nyarubuye muri Gatsibo, Nezineza Sylvie, we ati “Mbere twandikaga ibintu byose ku mpapuro n’amasomo ni ho twayateguriraga. Ubu tubikorera kuri mudasobwa n’ibizamini na raporo ni ho tuzitegurira.”

Yongeyeho ko mbere hari ibitabo bakenerega ntibabashe kubibona ariko ubu byose babibona bakoresheje mudasobwa.

Aba barimu bombi bahuriza ku kuba bakibangamiwe n’ikibazo cya murandasi itagenda neza mu duce bakoreramo, bakaba bizeye ko Leta izagishakira igisubizo.

Kuva iyi gahunda yatangira muri Gashyantare nibura umwarimu umwe mu munani amaze kubona mudasobwa, bivuze ko hamaze gutangwa izigera ku 11 125 hirya no hino mu gihugu.

Abarimu bahawe mudasobwa bavuga ko zibafasha mu kazi kabo ka buri munsi bitandukanye n'uko byari bimeze mbere yo kuzihabwa



Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)