Abasaga ibihumbi bitatu batangiye Itorero ‘Indahangarwa’ - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni itorero rihurije hamwe abasaga ibihumbi bitatu, rikaba riri kuba hifashishijwe ikoranabuhanga kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh watangije iri torero, yavuze ko ari umwanya mwiza ku baryitabiriye wo kuganira ku mateka y’igihugu cyabo no kurebera hamwe icyakorwa ngo gikomeze gutera imbere.

Ati “Muzaganira ku ruhare rwanyu mu kwirinda, gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi no kwikamakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.”

“Itorero ni bumwe mu buryo budufasha gusigasira no gukomeza kunga ubumwe mu Banyarwanda baba mu mahanga, twita cyane cyane ku rubyiruko kugira ngo nubwo bataba mu Rwanda bakomeze barwiyumvemo biyubakemo indangagaciro zibafasha gukomeza gukorera no guteza imbere u Rwanda, baruhagararira neza aho batuye kandi bakomeza kurushakira amaboko n’inshuti.”

Prof Nshuti yavuze ko nko ku basanzwe bafite indi mirimo bakora, Itorero ari umwanya mwiza wo kwiyungura ubumenyi “buzabafasha mu nshingano zanyu za buri munsi kandi bikabagirira akamaro n’u Rwanda”.

Umuyobozi wungirije w’Itorero ry’u Rwanda, Lt Col Désiré Migambi Mungamba yavuze ko Itorero ryahoze ari irerero ry’u Rwanda kuva rwahangwa, rikaba ryaratumaga igihugu gihorana ubumwe.

Yavuze ko ubwo ryacibwaga mu gihe cy’ubukoloni ari bwo igihugu cyatangiye kwinjira mu bibazo by’ivangura, ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Lt Col Désiré Migambi yavuze ko itorero ari nk’akagozi kaziritse ubumwe bw’Abanyarwanda, gakwiriye gukomeza gusigasirwa ngo rudahungabana.

Iri torero ‘Indahangarwa’ ryitabiriwe n’urubyiruko rw’u Rwanda rwaba urw’imbere mu gihugu no mu mahanga ruri hagati y’imyaka 18 na 35.

Rihuriyemo abiga muri za Kaminuza, abakozi b’indashyikirwa bavuye mu nzego z’imirimo zitandukanye, abarezi mu mashuri atandukanye, Abahanzi n’abandi.

Umuyobozi wungirije w’Itorero ry’u Rwanda, Lt Col Désiré Migambi Mungamba yavuze ko Itorero ari irerero ry’u Rwanda
Prof Nshuti Manasseh ni umwe mu bayobozi bakuru bitabiriye umuhango wo gutangiza Itorero E-Itorero Indahangarwa



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)