Abasifuzi bazasifura imikino y'Amavubi bamenyekanye, abanyarwanda bahabwa gusifura mu itsinda A #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ntangiriro z'ukwezi gutaha nibwo hazatangira imikino y'amajonjora yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, abasifuzi bazasifura imikino y'u Rwanda ndetse n'abasifuzi b'abanyarwanda imikino bazasifura bamenyekanye.

Muri rusanjye hazakinwa umunsi wa mbere n'uwa kabiri w'amatsinda, ni imikino izaba hagati y'itariki ya 1 na 7 Nzeri 2021.

Mu itsinda E ari naryo u Rwanda rurimo kumwe na Mali, Kenya na Uganda, bazakina umunsi wa mbere tariki ya 1 Nzeri 2021, Amavubi azakirwa na Mali ariko umukino ubere mu mujyi wa Agadir muri Maroc.

Uyu mukino ukaba uzasifurwa n'abya-Mauritania, umusifuzi wo hagati ni Beida Dahane, babiri b'ibitambaro ni Diba Hamedine na Youssef Mahmoud, umusifuzi wa 4 ni Bouh Abdel Aziz.

Umugenzuzi w'abasifuzi ni umynya-Ghana, Kotey Alexander Neequaye, ni mu gihe komiseri w'umukino azaba ari umunya-Tunisia Boujlel Boussairi.

Tariki ya 5 Nzeri 2021 u Rwanda ruzakina umukino w'umunsi wa kabiri aho bazakira Kenya kuri Stade Regional i Nyamirambo, ni umukino uzasifurwa n'abanya â€" Nigeria.

Umusifuzi wo hagati ni Ogabor Joseph Odey, babiri bo ku ruhande ni Pwadutakam Samuel na Iyorhe Mimisen Agatha, umusifuzi wa kane ni Adebimpe Quadri Ololade, umugenzuzi w'abasifuzi ni Sharfeddin Essam Ibrahim ukomoka muri Libya, komiseri ni Macao Jose Fernando ukomoka muri Angola.

Uretse iyi mikino y'u Rwanda izakina ariko hari umukino abasifuzi b'abanyarwanda bazasifura, ni umukino wo mu itsinda A uzaba tariki ya 2 Nzeri aho Niger izakira Burkina Faso ukazabera Marrakech muri Maroc.

Uyu mukino uzasifurwa na Uwikunda Samuel nk'umusifuzi wo hagati, ku ruhande azaba afashwa na Hakizimana Ambroise na Mutuyimana Dieudonne, umusifuzi wa kane ni Hakizimana Louis, umugenzuzi w'abasifuzi ari Chukwujekwu Chukwudi Callistus ukomoka muri Nigeria, ni mu gihe Komiseri ari umunya-Mali Sangare Ibrahima.

Amavubi imikino yayo izasifurwa n'abanya-Mauritania na Nigeria
Uwikunda azasifura umukino wa Niger na Burkina Faso



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abasifuzi-bazasifura-imikino-y-amavubi-bamenyekanye-abanyarwanda-bahabwa-gusifura-mu-itsinda-a

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)