Abasirikari ba Uganda bari mu butumwa bw'amahoro muri Somaliya barashinjwa kwica abaturage #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abaturage bo muri Somalia ndetse n'imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu barakajwe bikomeye n'imyitwarire y'abasirikari ba Uganda bari muri Somaliya, ngo kuko aho kubungabunga amahoro n'umutekano, bahohotera abasivili, badafite aho bahuriye n'igisirikari.

Iyo miryango irimo na Amnesty International na Human Right Watch(ubundi bisanzwe ihishira amakosa akomeye ya Uganda), yasabye Umuryango w'Afrika Yunze Ubumwe gukora iperereza mu buryo bwihuse, kandi abo basirikari ba Uganda bitwara kinyamaswa bagahanwa by'intangarugero.

Abatanze aya makuru bavuga ko kuwa kabiri w'iki cyumweru abasirikari ba Uganda bari muri AMISOM, biciye abaturage 7 ahitwa BELDAMIN
AMISOM ni umutwe w'ingabo z'amahaga zoherejwe n'Umuryango w' Afrika Yunze Ubumwe, ngo zigarure umutekano wahungabanye cyane, kuva muw'2006, ubwo intagondwa za Al Shabaab zatangiraga ibikorwa by'iterabwoba, bigamije guhirika ubutegetsi bw' i Mogadishiyo.

Nyamara kuva AMISOM yagera muri icyo gihugu, imyaka 14 irashize, ntibyabujije Al Shabaab gukomeza kwica abaturage, gusenya no gusahura.
Ingabo za Uganda zirashinjwa kwica abaturage muri Somaliya, mu gihe hari amakuru avuga ko Perezida wa Uganda Yoweri K. Museveni, asaba mugenzi we wa Mozambike, Filipe Nyusi, ko n'abasirikari ba Uganda nabo bajya ''kubungabunga''umutekano muri Mozambike!

Ibi perezida Museveni abivuze mu gihe Ingabo z'uRwanda zifatanyije n'iza Mozambike zamaze kwambura umutwe w'inyeshyama uduce twinshi dukomeye, harimo n'icyambu ca Mocimboa da Paria, mu ntara ya Cabo Delgado. Ubu busabe bwa Perezida Museveni rero bwatunguye bunatanga abakurikiranira hafi ibyo muri Mozambike, bibaza icyo Museveni yari ategereje, igihe cyose Mozambike yamaze isaba gutabarwa, kugeza ubwo uRwanda rufashe iya mbere rukajya gufasha icyo gihugu guhashya inyeshyamba.

Abasesengura ibijyanye n'ubutumwa bw'amahoro hirya no hino muri Afrika bagize bati:''Keretse niba Museveni asaba kujya guhohotera abaturage ba Mozambike nk'uko abasirikari be babikora muri Somaliya!''

The post Abasirikari ba Uganda bari mu butumwa bw'amahoro muri Somaliya barashinjwa kwica abaturage appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/abasirikari-ba-uganda-bari-mu-butumwa-bwamahoro-muri-somaliya-barashinjwa-kwica-abaturage/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abasirikari-ba-uganda-bari-mu-butumwa-bwamahoro-muri-somaliya-barashinjwa-kwica-abaturage

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)