Abaturage ba Kenya baramagana umugambi mubisha wa Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni, wo gutobera ubutegetsi bw'Igihugu cyabo. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iki gihe, igihugu cya Kenya kiritegura amatora y'Umukuru w'Igihugu ateganyijwe muri Kanama umwaka utaha wa 2022, Umwe mu bagaragaje ubushake bwo kuziyamamaza, ni William Kipchirchir Arap RUTO wari usanzwe ari Visi-Perezida wa Kenya kuva muw'2013.

Nyuma y'aho Perezida UHURU Kenyatta agiraniye amasezerano y'ubwiyunge na Raila ODINGA bahoze bahanganye mu matora no muri politiki muri rusange, William RUTO yabonye ko aba bagabo bombi bashobora kuzamuviraho inda imwe, agatsindwa amatora.

Nguko uko yatangiye gushaka amaboko hanze ya Kenya, ndetse atangira kwiyegereza Perezida Yoweri K. Museveni wa Uganda, inzobere mu guteza umuwiryane haba mu gihugu cye imbere, haba no mu bihugu by'ibituranyi, nk'uko yagerageje kubikora ku Rwanda ntibimuhire.

Kuwa mbere w'iki cyumweru William Ruto yagerageje kujya muri Uganda mu mugambi bivugwa ko wari uwo kugambana na Perezida Museveni, ariko abuzwa kujya Kampala kuko yari agiyeyo mu buryo butemewe n'amategeko. Mu kwezi gushize nabwo William Ruto yabonaniye na Museveni I Kampala, nabwo ibyo baganiriye bigirwa ibanga.

Ababikurikiranira hafi rero barahamya ko aba bagabo bombi bari mu bikorwa bishobora guhungabanya umutekano muri Kenya, hagamijwe gutoba amatora yo muw'2022.

Kuri uyu wa gatatu tariki 04 Kamana 2020, hari abayoboke bo mu ishyaka 'Jubilee' rya William Ruto bagaragaye mu ruhame bambaye ibirango by'ishyaka NRM ryo muri Uganda, bakaba barasingizaga 'ibigwi' bya Museveni na NRM, ngo abaturage ba Kenya kakwiye gufataho urugero.

Iyi myitwarire yamaganwe n'Abanyakenya benshi barimo n'abagize inteko ishinga amategeko, bavuga ko uretse ruswa, ubugome n'ubugambanyi nta kindi Museveni na NRM bizwiho, ku buryo hari icyiza Kenya n'ibindi bihugu byabigiraho.

Perezida Museveni yakomeje kuvugwaho ishyari n'ubugome afitiye ibindi bihugu, kuko yananiwe gushyira mu bikorwa ibyo yasezeranyije abaturage ba Uganda. Magingo aya mu gihugu cye bamaze guhaga igitugu, ikinyoma n'icyenewabo abategekesha, kugeza ubwo mu matora aheruka bahundagaza amajwi kuri Bobi Wine, umusore udafite amateka ahambaye muri politiki, bagambiriye kwereka Museveni yatakarijwe icyizere bikabije.

Ayo majwi nayo Museveni na NRM barayibye, ariko ibyegera bye bikomeye bitakaza imyanya mu nteko ishinga amategeko.

Kenya siyo yonyine yibasiwe n'ubugambanyi bwa Museveni. Uyu mukambwe usazanye kwanduranya, yagerageje gushyira ibihato mu mishinga y'akarere uRwanda rufitemo inyungu, atitaye ku ngaruka bizagira kuri Uganda.

Byageze n'aho ashyigikira imitwe y'iterabwoba nka RNC, FDLR n'indi igamije guhungabanya umutekano w'uRwanda, ariko imigambi ye yose imubana imfabusa.

Amakuru afitiwe gihamya yagaragaje ko Museveni n'agatsiko ke bakorana ubucuruzi n'imitwe y' inyeshyamba ikorera mu Burasirazuba bwa Kongo, amamiliyoni y'amadolari ava mu bucuruzi bw'imbaho, amabuye y'agaciro na Cocoa, agafasha iyo mitwe gukomeza ibikorwa by'iterabwoba mu karere k'ibiyaga bigari.

Aya mahano yose rero Kaguta Museveni asanze adahagije, ati mbere y'uko imvururu z'abaturage zimwirukana ku butegetsi (agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru), ati reka nototere na Kenya.

Kugeza ubu Perezida UHURU Kenyatta ntacyo aratangaza ku mugaragaro ku bijyanye n'ubushotoranyi bwa Museveni, ariko hari abanyapolitiki bamaganye Perezida wa Uganda babinyujije mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, bagira bati:' Museveni sigaho ayo marorerwa.

Wagerageje guteza ibibazo u Rwanda, Santarafrika, RDC n'ibindi bihugu, birakunanira, ariko kokotera Kenya byo bizakugwa nabi cyane. Urahekenya ibyo utazabasha kumira'.

The post Abaturage ba Kenya baramagana umugambi mubisha wa Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni, wo gutobera ubutegetsi bw'Igihugu cyabo. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/abaturage-ba-kenya-baramagana-umugambi-mubisha-wa-perezida-wa-uganda-yoweri-k-museveni-wo-gutobera-ubutegetsi-bwigihugu-cyabo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abaturage-ba-kenya-baramagana-umugambi-mubisha-wa-perezida-wa-uganda-yoweri-k-museveni-wo-gutobera-ubutegetsi-bwigihugu-cyabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)