Abitegura gukora ubukwe vuba aha bararanye inkweto – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abafite ubukwe muri uku kwezi kwa Kanama 2021 ndetse n'abategura aho imihango y'ubukwe ibera bararanye inkweto.

Ni nyuma yuko imyanzuro y'inama y'abaminisitiri yo ku munsi w'ejo tariki ya 11 Kanama 2021 yaraye isohotse harimo ingingo ivuga ko imihango y'ubukwe irimo gusaba ndetse n'ishyingirwa mu nsengero no mu mategeko yemerewe kwitabirwa n'abantu batarenze 50. Iyo byabereye ahantu hasanzwe hemerewe gukorerwa ibirori ntibagomba kurenga 30% by'ubushobozi bwo kwakira abantu bw'aho bateraniye kandi abitabiriye ibi birori bagomba kwerekana ko bipimishije covid-19 mu masaha 72 mbere y'ibyo bikorwa.

Ingingo ya n ireba imihango y'ubukwe harimo gusaba n'ishyingirwa rikorewe imbere y'ubuyobozi bwa Leta

Iyi nkuru nziza yakiranywe ibyishimo byinshi n'abafite ubukwe vuba aha ndetse n'abategura aho imihango y'ubukwe ibera.



Source : https://yegob.rw/abitegura-gukora-ubukwe-vuba-aha-bararanye-inkweto/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)