Mu butumwa washyize kuri Twitter buherekejwe n’amashusho agaragaza uwo mugore uzwi ku izina rya “Nyirambegeti” akubita umugabo we, uwo muryango watangaje ko ubyamaganye kuko ari ihohoterwa.
Bagize bati “Twamaganye ihohoterwa rikorerwa ikiremwamuntu, cyaba umugore cyangwa umugabo. Uyu mugore agomba kugezwa imbere y’ubutabera. Uyu mugabo akwiye guhabwa uburenganzira bwe kandi akarindwa uyu mugore umuhohotera. Dukeneye umuryango uzira ihohoterwa.”
Amashusho ya Nyirambegeti akubita umugabo we yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru ku wa 9 Kanama 2021. Byavuzwe ko yamukubitaga kuko yavuye mu rugo atabimuhereye uburenganzira kandi yari amaze iminsi amwihanangiriza.
Umwe mu bazi iby’uwo muryango yavuze ko “bahora barwana ariko umugore akarusha umugabo ingufu maze akamunesha.”
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ko bidakwiye, basaba inzego zibishinzwe ko uwo mugabo yarenganurwa.
Raporo ngarukamwaka y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, yo mu 2020, yerekanye ko hagati ya 2016 na 2019, abagabo 7210 bakorewe ihohoterwa mu gihugu cyose.
Inkuru bifitanye isano: Umugore yakubitiye umugabo we mu nzira amuziza ko yagiye atamusabye uruhushya
Abagabo bahohoterwa n'abagore babo kuri uru rwego mu ruhame barenganurwa nande? Ibi byabereye mu Murenge wa #Huye, Umudugudu wa #Kubutare. @rwamrec, @IngabireIm, @oswaki, @mutesi_lydie, @HuyeDistrict, @A_sebutege, @AngelMutabaruka, @Rwandapolice, @RIB_Rw, @rwandanews24 pic.twitter.com/2JVaNH7Dyn
— Annonciata BYUKUSENGE (@AnnonciataB) August 9, 2021