Abatuye Afganistan bakekwaho kuba Abakristo bafite ibyago byo kwicwa "ako kanya" n'abatalibani mugihe banze kwihakana Kristo Yesu.
Iyi miburo yaturutse ku muyoboro wa satellite wa gikirisitu SAT-7, uvuga ko hagaragaye umubare munini uhamagara umurongo wa telefoni w'ubujyanama uturuka muri Afuganisitani aho bifuza cyane gushyigikira ibyiringiro nyuma yo guhura n' akaduruvayo katejwe n'Abatalibani.
Perezida wa SAT-7 muri Amerika y'Amajyaruguru, Dr Rex Rogers, yagize ati: "Turimo kumva amakuru yizewe avuga ko Abatalibani basaba telefoni z'abantu, kandi iyo babonye Bibiliya yakuwe kuri murandasi (downloaded Bible) muri telephone cyangwa mudasobwa yawe, bahita bakwica.
"Muri iki gihe ni akaga gakomeye ku batuye Afganistan kugira ikintu cyose cya gikristo kuri telefoni zabo. Abatalibani bafite abatasi n'abatanga amakuru ahantu hose."
Isi itangajwe kandi ihangayikishijwe n'umuvuduko abatalibani bigaruriye nyuma yuko ingabo za Amerika na Nato zimaze kuva.
Mu bice byinshi by'igihugu, Abatalibani bigaruriye ubutegetsi nta bushobozi bwo kubarwanya buhari.
SAT-7 PARS irimo gukwirakwiza porogaramu za gikirisitu mu gihugu muri Dari, rumwe mu ndimi ebyiri zemewe na Afuganisitani, na Farsi, ururimi rwumva n' Abanyafganistan benshi.
Uyu muyoboro wavuze ko uteganya ko telefoni zitanga inama ziyongera kuri 50% muri uyu mwaka biturutse ku kibazo cy'itotezwa rikorerwa Abakristo.
Rogers yagize ati: "Kubera ko bitoroshye gushaka abandi bakristu, abizera benshi bo muri Afuganisitani bari bonyine rwose, nta n'undi mukristu n'umwe bavugana."
"Umuyobozi waho yagize ati:" Benshi ntibatinyuka kujya mu rusengero rwo mu rugo. Bari bonyine, bafite ubwoba, kandi baratureba. Turi inzira yabo ya nyuma yo kubarengera. "
Source: www.christiantoday.com
Source : https://agakiza.org/Afghanistan-Abakristo-bafite-ibyago-byo-kwicwa-n-abatalibani.html