Perezida Kagame yakomeye amashyi ikipe y'u Rwanda nyuma y'umukino wayihuje na Cape Verde nubwo yawutsinzwe ku manota 82 kuri 74 bikayibuza kugera muri 1/4 cy'irangiza nubwo izategereza imikino ya kamarampaka.
U Rwanda rwasabwaga gutsinda umukino wa Cape Verde kugira ngo rukomeze muri ¼ rutanyuze mu mikino ya kamarampaka ariko ntibyarukundiye kuko aba basore bo ku kirwa bafite ubuhanga cyane mu gutsinda amanota 3 barutsinze rukarangiza ari urwa kabiri mu itsinda A.
Abakinnyi barimo Walter Edy Tavares ,Almeida,Fidel Mendonça bashegeshe bikomeye u Rwanda by'umwihariko mu gutsinda amanota 3 cyane ko mu minota ya mbere y'agace kabanza bateye mu nkangara amanota 3 inshuro 6 zose.
Umukino wakomereye u Rwanda kuva utangiye kugeza urangiye gusa mu gace ka 4 byabaye nk'ibihinduka kubera umurindi w'abafana waje gukomwa mu nkokora n'amanota 3 y'abanya Cape Verde yaje kwisukiranya umukino ugiye kurangira.
Gutsinda uyu mukino bivuze ko Cap-Vert izamutse ari iya mbere ndetse ibonye itike ya ¼ mu gihe u Rwanda ruzahura n'ikipe ya gatatu mu itsinda B (hagati ya Misiri, Guinea na Centrafrique) mu mukino uzaba ku wa Mbere, zombi zikishakamo ikipe ikomeza.
Angola yabaye iya gatatu mu itsinda A nyuma yo gutsinda Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amanota 73-58, yo izahura n'ikipe iba iya kabiri mu itsinda B.