#AfroBasket2021: Mali irasezerewe, Kenya ibona amahirwe yo kuzahatanira itike ya ¼ (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki Cyumweru muri Kigali Arena hakomeje imikino y'umunsi wa gatandatu wa AfroBasket, aho ku i Saa Sita umukino wari utegerejwe cyane wagombaga guhuza ikipe ya Kenya na Mali, aho iyari gutsindwa yagombaga guhita isezererwa.

Irushanwa rya AfroBasket ni irushanwa rigaragaramo ubuhanga bwinshi
Irushanwa rya AfroBasket ni irushanwa rigaragaramo ubuhanga bwinshi

Agace ka mbere k'umukino karangiye ikipe ya Kenya iri imbere n'amanota 22 kuri 18, aka kabiri Kenya ikomeza kuyobora n'amanota 33 kuri 29, aka gatatu yongera ikinuyuranyo karangira irusha Mali amanota 10 (55-45).

Mu gace ka nyuma k'umukino amakipe yombi yakomeje guhatana aho iyari gutsindwa yagombaga guhita isezererwa, naho itsinda ikabona itike yo kuzahatanira indi tike ya ¼. Umukino waje kurangira ikipe ya Kenya yegukanye intsinzi ku manota 72 kuri 66.

Amateka mashya kuri Kenya, amateka yandi ku mutoza Elizabeth 'Liz' Mills

Ikipe y'igihugu ya Kenya yaherukaga kubona itike ya AfroBasket mu mwaka wa 1993, aho iyi kipe yaje ku mwanya wa kane mu makipe icyenda.

Umutoza Liz Mills wa Kenya nawe yakoze amateka muri iyi kipe
Umutoza Liz Mills wa Kenya nawe yakoze amateka muri iyi kipe

Ni amateka mashya ku mutoza Elizabeth 'Liz' Mills, uyu akaba ari we mutoza wa mbere w'umugore utoje ikipe mu mikino ya AfroBasket, akaba anabashije kuyifasha kuba yakabya inzozi zo kugera muri ¼ igihe yaba itsinze undi mukino umwe ifite.




source : https://ift.tt/3Bm7IdP
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)