Afurika ishobora gucikamo ibice kubera Isiraheli #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impuguke muri Politiki Mpuzamahanga zisanga mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe(AU) hashobora kuvuka umwuka mubi wa Politiki, biturutse ku bwumvikane bucye hagati y'ibihugu binyamuryango, ku ngingo yo kwinjiza Isiraheli muri AU nk'indorerezi.

Amahari mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe yazamutse muri Nyakanga  ubwo Komisiyo y'uyu muryango  yemezaga ko nyuma y'imyaka 20, Isiraheli igiye kugaruka mu muryango nk'indorerezi.

Ibihugu Botswana, Afurika y'Epfo, Namibia n'ibindi, ni bimwe mu byikomye  Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe (AU), Moussa Faki Mahamat, bimushinja gufata icyemezo cyo kwakira Isiraheli nk'indorerezi mu muryango, nta we agishije inama.

Imyitwarire ya Isiraheli ku gihugu gituranyi cya Palestine ni imwe mu mpamvu igaragazwa nk'ituma hari ibihugu bya Afurika  bitifuza  kubona Isiraheli iba indorerezi mu Muryango wa  Afurika yunze Ubumwe.

Dr Ismael BUCHANAN ni mpuguke muri Politiki mpuzamahanga yagize ati'Indorerezi ntabwo ari ikibazo ni itegeko riteganwa rirahari, ariko  ugasanga abenshi ntibabivugaho rumwe  bakurikije nuko bavuga ko Isiraheli kuba isa nk'itsikamira Palestine biragaragaza ko  kuyizana muri Afurika, itari n'igihigu cyo muri Afurika, ni ukuvuga ngo ntabwo yubahiriza uburenganzira bw'ikiremwamuntu, ntabwo yubahiriza ihame rya demokarasi, ni byinshi cyane bagenda barega.'

Dr. Buchanan yakomeje agira ati 'Nibyo wenda bashingiraho bavuga ko hari itegeko yishe (Perezida wa AU). Kubera ko indorerezi iyo ufite ikibazo mu gihugu cyawe, tuvuge warahiritse ubutegetsi cyangwa se hari ikibazo cy'umutekano mucye, ntabwo bashobora kukwemerera kuba indorerezi kubera ko  hari amahame uba utujuje.'

Ubusanzwe igihugu cya Isiraheli cyahoranye umwanya w'indorerezi muri AU ariko kiza kuwutakaza muri muri 2002, ubwo icyitwaga Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika (OUA) cyasenyukaga, gisimburwa na Afurika yunze Ubumwe (AU).

Tariki 22 Nyakanga 2021, ni bwo Ambasaderi wa Israel muri Ethiopia, Aleligne Admasu, yatanze ubusabe bw'igihugu cye bwo kongera kwinjira muri AU nk'indorerezi.

Flash yabajije impuguke mubabanyi n'Amahanga icyo Afurika yunze Ubumwe yungukira  mu kugira Isiraheli mu muryango nk'indorerezi.

Dr. Buchanan yagize ati 'Isi ni ubufatanye nicyo ibereyeho. Si no muri AU, no mu muryango mukuru tujya twumva wa UN, harimo naho ibihugu by'indorerezi. Na Palestine mujya mwumva buriya nayo iri muri biriya, Vatican nayo irimo. Nkumva rero atari muri Afurika bibaye  ahubwo no ku Isi hose  bigenda biba.'

'Ariko  rero ikigaragara ni uko icyo gihugu  kiza kubana n'uwo muryango  kubera inyungu bagikuraho, kubera ibitekerezo n'ubunararibonye  icyo gihugu kiba gifite  kugira ngo gifashe iyo miryango  kiba kigiyemo.' Dr. Buchanan niwe ukomeza

Abanditsi batandukanye bagaragaza ko Isiraheli isanzwe ifitanye umubano mu bya diplomasi n'ibihugu 46 bya Afurika, ndetse bikaba bifitanye ubufatanye mu nzego zitandukanye z'iterambere n'ubucuruzi.

Kubw'ibyo hari abanga ibihugu bigize Afurika yunze Ubumwe bikwiye kwicarana bikaganira bikumva kimwe inyungu iri mu kugira Isiraheli mu muryango nk'indorerezi.

Dr. Ismael Buchanan impuguke muri Politiki mpuzamahanga arakomeza abisobanura 'Bishobora guteza ikibazo kuko bishobora gucamo ibice ibihugu bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Ahubwo nibarebe ibiganiro byahaba  mu kumvisha ibi bihugu  inyungu Isiraheli  ifite atari inyungu y'Ibihugu bimwe mu muryango wa AU ku buryo byabangamira  ibindi bisigaye.'

Dr. Buchanan akomeza agira ati' Ubwo rero bitangiye kugenda biba 7,8,9,10 bikazamuka, hari ikibazo bagomba kwicara bagacyemura nk'umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Batarebye inyungu za buri gihugu ahubwo barebye  inyungu rusange icyo Isiraheli  mu kuza muri AU icyo bivuze ku Banyafurika no ku mugabane wa Afurika.'

Umubano wa Isiraheli na Afurika wakunze gukomwa mu nkkora n'agatotsi kakunze kuvuga mu mubano wayo n'ibihugu bya Afurika bituwe ahanini n'Abayisilamu benshi.

Icyakora mu myaka yashize, Isiraheli yagiye ivugurura umubano wayo n'ibihugu bya Chad, Guinea, na Sudani kuri ubu byanamaze kwinjira mu masezerano yitiriwe 'Abraham Accords' mu mezi macye ashize, ndetse bitangaza ko byavuguruye umubano wabyo n'iki gihugu.

Guha ikaze Isiraheli muri AU nk'indorerezi  bigaragzwa nkibizafasha impande zombi, mu gufatanya mu rugamba rwo guhangana n'icyorezo cya Covid-19, ndetse n'intambara z'iterabwoba zugarije umugabane wa Afurika.

Daniel Hakizimana

The post Afurika ishobora gucikamo ibice kubera Isiraheli appeared first on Flash Radio TV.



Source : https://flash.rw/2021/08/10/afurika-ishobora-gucikamo-ibice-kubera-isiraheli/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=afurika-ishobora-gucikamo-ibice-kubera-isiraheli

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)