Agahinda k’umwana wahoze mu muhanda muri Kigali, urembejwe n’ibihaha yatewe n’ibiyobyabwenge - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi uyumwana yabisabye inzego z’ubuyobozi kuwa Kabiri tariki 24 Kanama 2021, ubwo hatangizwaga ubukangurabaga bwo kurwanya ubuzerereze mu bana bwateguwe n’Ikigo cy’Ighugu gishinzwe ingororamuco NRS.

Uyu mwana yavuze ko yanyuze mu buzima bubi cyane kuko yararaga muri ruhurura zitandukanye ndetse akanarya ibiryo byasigaye muri za resitora cyangwa se bikamusaba kwiba kugira ngo abone icyo gushyira mu nda.

Yavuze ko mu myaka itatu yari amaze aba mu muhanda nta cyiza cyaho na kimwe yabonye ku buryo ari bimwemu byatumye asubira mu muryango we.

Ati “ Icyatumye njya mu muhanda ni ubukene bwo mu rugo no kubera ko umugabo wa mama atankunda ariko kubera ubuzima bubi nari mbayemo nemeye ndagaruka.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo kuva mu muhanda, yaje gusanga yararwaye ibihaha kubera ibiyobyabwenge bitandukanye yanywaga aboneraho gusaba inzego zitandukanye kumufasha zikamuvuza.

Ati “ Ubu ndiga kandi ndatsinda, icyo nasaba Leta ubu narwaye ibihaha ndakorora nkababara cyane, nasabaga ko mwamfasha mukamvuza byibuze nanjye nkagira ubuzima bwiza nkanakomeza kwiga.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingororamuco (NRS), Mufulukye Fred yabwiye IGIHE ko uyu mwana bagiye kumufasha bafatanyije n’akarere.

Ati “Nibyo twabyumvishe ko akeneye kuvurwa tugiye kubikora dufatanyije n’Akarere ka Nyarugenge.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge , Ngabonziza Emmy, na we yemereye IGIHE ko bagiye kureba uko uyu mwana bamuvuza.

Uyu mwana avuga ko uburwayi bw'ibihaha afite yabutewe n'ubuzima bubi burimo kunywa ibiyobyabwenge ubwo yari akiba mu muhanda



source : https://ift.tt/2WreH6F
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)