Agatambaro Messi yihanaguje amarira kashyizwe ku isoko kuri Miliyari 1Frw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aka gatambaro katoraguwe n'umwe mu bashinzwe gukora isuku ahabereye kiriya gikorwa cyahuriyemo bamwe mu bakunzi ba FC Barcelona ubwo Messi wabasezeragaho yafashwe n'ikiniga agaturika akarira bikaba ngombwa ko yihanagura amarira.

Uyu mukozi ushinzwe amasuku ugiye kwinjira mu ba Miliyoneri mu buryo butunguranye, yatangaje ko kariya gatambaro akagumisha ku isoko kugeza igihe azabonera uzamuha Miliyoni 1 USD.

Bamwe mu basesengura ibya Football ku Isi, bemeza ko uriya muntu adashobora kubura ugura kariya gatambaro kuri kiriya kiguzi kubera ubwamamare bwa Lionel Messi ubu uri gukinira PSG yo mu Bufaransa.

Messi wari umaze imyaka 21 muri FC Barcelona, ubwo yari agiye kugeza ijambo rye ku bakunzi b'iyi kipe, yahise afatwa n'ikiniga ubundi araturika ararira.

Aho afatiye ijambo, icyo gihe yagize ati 'Birangoye cyane kubasezera nyuma y'imyaka myinshi twari tumaranye. Sinari niteguye kuva hano, umwaka ushize nashatse kugenda ariko ndabihindura.'

FC Barcelona yemeye kurekura kizigenza muri Football ya none, yatangaje ko itagishoboye kugumana na Messi ari mu bakinnyi bayo bakomeye kubera ikibazo cy'amikoro aho ikipe ya Paris Saint Germain yahise imugura ubu akaba yaranatangiye imyitozo.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Agatambaro-Messi-yihanaguje-amarira-kashyizwe-ku-isoko-kuri-Miliyari-1Frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)