Ahazaza ha Kevin Monnet –Paquet haracyari urujijo, icyo yatangaje nyuma yo gutandukana na Saint Etienne #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu w'umufaransa ufite inkomoko mu Rwanda wakiniraga ikipe ya Saint Etienne, Kevin Monnet â€" Paquet watangaje ko yifuza gukinira u Rwanda, ubu nta kipe afite kuva muri Gicurasi 2021 nyuma yo Saint Etienne itangaje ko batazakomezanya, amakuru avuga ko ashobora kwerekeza muri Cyprus.

Muri Gicurasi nibwo Saint Etienne yatangaje ko itazakomezanya n'uyu rutahizamu w'imyaka 32, ni nyuma y'imyaka 7 ayikinira aho mu myaka 2 ya nyuma yahuye n'imvune ikomeye.

Ibinyamakuru birimo Foot Sur7, byatangaje ko uyu rutahizamu yivugiye ko n'ubundi ku giti cye yari abizi ko bazatandukana ndetse ko iki cyari cyo gihe cyiza.

Ati 'ibihe ndimo ndabyumva neza. K'uruhande rwanjye n'urw'ikipe. Sinkeneye kumva byinshi kugira ngo menye ko byari kurangirira hano, nari mbizi. Nanjye nabyiyumvagamo ko ari cyo gihe cyo guhindura ikipe, n'ubwo Saint Etienne ari ikipe nandikiyemo amateka, nakundaga gukinira hano. Ariko nicyo gihe ngo dutandukane. Hari n'ikibazo cy'imyaka n'ubwo byo bitari ngombwa, ariko ni ibintu byumvikana ko ngiye.'

Kugeza uyu munsi ntabwo haramenyekana ikipe uyu rutahizamu azerekezamo, gusa amakuru avuga ko yamaze kumvikana na Aris Limassol izamutse mu cyiciro cya mbere muri muri Cyprus kuyikinira imyaka 2 ishobora kwiyongeraho umwe, gusa binavugwa ko uyu rutahizamu we atarahitamo aho azerekeza ngo hari n'indi kipe yo muri Turikiya yamwegereye nayo imwifuza.

Kevin Monnet Paquet ntaramenya icyerekezo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ahazaza-ha-kevin-monnet-paquet-haracyari-urujijo-icyo-yatangaje-nyuma-yo-gutandukana-na-saint-etienne

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)