Akabaye icwende… : Kwizera Olivier yirukanywe mu mwiherero w'Amavubi kubera imyitwarire mibi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abanyamakuru bakora ibiganiro by'imikino mu Rwanda, batangaje ibyo kwirukana mu mwiherero uyu munyezamu wari wahamagawe na Mashami kuri manamfasha.

Uyu munyezamu yari uherutse gufungurwa nyuma yo guhamywa icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge agakatirwa umwaka umwe usubitse.

Nyuma yo gufungurwa, Kwizera Olivier ubwe yatangaje ko ahagaritse burundu umupira w'amaguru ndetse biza kugarukwaho na benshi batishimiye kiriya cyemezo.

Byaje gutungurana ubwo yatangazaga ko yisubiyeho ndetse biza no kuba inkuru nziza ubwo Umutoza Mukuru w'Amavubi Mashami Vincent yamuhamagaraga mu bakinnyi bagomba kujya mu mwiherero wo kwitegura imikino iteganyijwe mu kwezi gutaha.

Uyu musore wari umaze iminsi ari kumwe na bagenzi be mu mwiherero, mu ijoro ryakeye yagaragaye ari live kuri instagram aririmba aho yari yahuje umurongo n'umukobwa witwa Kayesu Sharon wanavuzwe mu kibazo cy'ifungwa ry'abahanzi Davis D na Kevin Kade.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo byamenyekanye ko ibi byatumye Kwizera Olivier asezererwa mu mwiherero kubera iyi myitwarire yo kujya kwinezeza ku mbuga Nkoranyambaga mu gihe ikipe y'Igihugu iri ku rugamba rwo kwitegura imikino ikomeye.

Ubwo abakinnyi bari bamaze gutangira umwiherero, Umutoza Mukuru Mashami Vincent yari yabaye nk'ushyigikira icyemezo cye cyo guhamagara Kwizera Olivier aho yavuze ko yamuhamagaye kugira ngo yongere yisange mu muryango mugari.

Icyo gihe yavugaga ko atari byiza ko umuntu wagize ibibazo aba intabwa bityo ko kuba atahamagarwa bishobora kumwongerera uburemere bw'ibibazo yari afite mu mutwe.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Akabaye-icwende-Kwizera-Olivier-yirukanywe-mu-mwiherero-w-Amavubi-kubera-imyitwarire-mibi

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)