Akarere ka Musanze kahawe ibikoresho bya miliyoni 55 Frw byifashishwa mu gupima inyubako - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bikoresho birimo ibyifashishwa mu gupima ubukomere bw’ubutaka bugiye kubakwaho, ubw’ibyuma byifashishwa mu bwubatsi, ubw’imvange ya sima n’umucanga byakoreshejwe ndetse n’ibipima urusaku cyane cyane urw’indangururamajwi, ibinyabiziga n’izindi mashini, byose byatanzwe n’Umuryango w’Ubutwererane Mpuzamahanga wa Leta y’u Bubiligi, Enabel ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire n’imiturire RHA.

Uwihirwe Roseline, umukozi wa Enabel, yavuze ko byatanzwe bigamije gufasha Akarere ka Musanze kurushaho kugenzura inyubako zihubakwa mbere y’uko zubakwa na mbere y’uko zikoreshwa.

Yagize ati "Twatanze ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu bugenzuzi bw’inyubako kuko hari ubwo zubakwaga zigahabwa ba nyirazo ariko ugasanga igenzura ritabayeho cyangwa rikagorana kugira ngo umenye niba ibyari biteganyijwe ari byo byakozwe, ibi rero bikunda no guteza impanuka ku myubakire kuko hari ubwo usanga ahubatswe hadakwiye cyangwa ibyakoreshejwe ari byo bidakwiye."

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire n’Imiturire RHA, Rwigamba Vincent, yavuze ko ibi bikoresho bije kongera ubushobozi bw’ibyari bihari bike kandi ko bazabyifashisha no kongerera ubumenyi abakozi bo muri turere twabihawe.

Yagize ati "Ubundi mbere y’uko batanga uruhushya rwo kubaka bagomba kubanza gusura bakareba ahazubakwa, muri ibi bikoresho harimo ibizabafasha kujya bareba ubutaka bugiye kubakwaho niba bukomeye ku buryo inyubako igiye kuhajya itazateza ikibazo. Hari n’ibigomba kwifashishwa mu gihe iri kubakwa harebwa niba na byo bikomenye."

"Hari n’igipima urusaku kuzadufasha kumenya ingano y’urusaku, ubundi abo muri one stop center bakubwiraga ngo muri gusakuza ariko ugasanga haribazwa ngo bashingiye kuki, ibi rero ni byo bigomba gukemuka. Akenshi hatangwaga ibikoresho bigahera mu makarito ariko ubu turi guhugura abazabikoresha ku buryo nta kibazo cyo kudakoreshwa kizagaragara."

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Rucyahanampuhwe Andrew, yavuze ko kuba babonye ibikoresho bigezweho bizabafasha gutanga serivisi yihuse kandi inoze ku babagana nk’Akarere karimo umujyi wunganira uwa Kigali kandi ugenda utera imbere uko bwije n’uko bukeye.

Yagize ati "Twari dufite icyuho mu bikoresho byaburaga muri One Stop Center y’Akarere n’ubumenyi mu kubikoresha, uyu munsi ni amahirwe kuko tubonye ibi bikoresho ariko tukaba tubonye n’abiteguye kuba badufasha mu kubikoresha. Abaturage bazarushaho kubona serivisi yihuse kandi inoze cyane cyane ko Musanze ari Umujyi uri gutera imbere umunsi ku wundi."

Ibikoresho biri gutangwa kuri iyi nshuro ni ibizifashishwa mu kugenzura inyubako n’urusaku byatwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 167,bikazahabwa Uturere twa Musanze, Rubavu na Rwamagana.

Ubuyoboiz bw'Akarere ka Musanze, ubwo bwashyikirizwaga ibikoresho byifashishwa mu gupima inyubako
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Rucyahanampuhwe Andrew, yavuze ko kuba babonye ibikoresho bigezweho bizabafasha gutanga serivisi yihuse



source : https://ift.tt/3Ayl2vp

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)