-
- Bimwe mu bikoresho kabuhariwe mu gusuzuma ubuziranenge bw'inyubako byashyikirijwe Akarere ka Musanze
Muri ibyo bikoresho, harimo ibizajya byifashishwa mu gusuzuma ikigero cy'ubukomere bw'ubutaka mbere yo kubwubakaho, ibipima ikigero n'ubuziranenge bw'ibyifashishwa igihe inzu yubakwa, n'ibikoresho bigenewe mu gupima ikigero cy'urusaku ku nyubako n'ahandi hantu hatandukanye.
Rwigamba Vincent, Umukozi wa RHA yagize ati: “Ubundi mbere yo gutanga uruhushya rwo kubaka, habaho kubanza gusuzuma ubutaka bugiye kubakwaho niba bukomeye, hirindwa ko inyubako ihateganyijwe yazagira ikibazo. Iyo ibyo bimaze gusuzumwa neza, hakurikiraho gutanga uruhushya rwo kubaka, noneho n'igihe inyubako cyo kubaka nyirizina, hakabaho kugenzura ubukomere n'uburambe bw'ibikoresho uwubaka yifashisha”.
Yongera ati: “Akenshi abakozi bo mu ishami rishinzwe imyubakire ku Karere, bakoraga iryo genzura, ariko mu by'ukuri ntibabaga bafite ibikoresho bihagije, bibereka ibipimo nyabyo, bashingiraho bagaragariza bene zo ibyo bakosora. Ibi bishya kandi bigezweho babonye rero, bije gukemura icyo kibazo, kugira ngo inzu zizamurwa muri Musanze, zibe zikomeye ku rugero rwifuzwa, binarinde impanuka zabaho, kubera imyubakire itanoze”.
-
- Uko inyubako nshya zijyanye n'igihe ziyongera ni na ko uburambe bwazo bugomba kwitabwaho
Umuyobozi w'Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere n'ubukungu Andrew Rucyahana Mpuhwe, yemeje ko ibi bikoresho byari bikenewe. Yagize ati: “Akarere ka Musanze gafite umuvuduko munini mu myubakire. Birumvikana ko muri kwa gukora amasuzuma menshi kandi mu buryo buhoraho, byatugoraga, kubera ko nta bikoresho bihagije twagiraga. N'ibyo bicye twari dufite, nk'iyo twagiraga ikibazo bigapfa, serivisi dutanga zadindiraga, tudafite n'ubushobozi bwo kugura ibindi kuko ubusanzwe bihenda. Kuba tubihawe ni amahirwe akomeye cyane tugiye kubakiraho, turushaho kugira imyubakire inoze”.
Uturere dutatu aritwo Musanze, Rubavu na Rwamagana nitwo twashyikirijwe ibyo bikoresho ku wa kabiri tariki 10 Kanama 2021, byatwaye miliyoni 167 z'amafaranga y'u Rwanda. Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imiturire RHA, cyabishyikirije utu turere ku nkunga y'Ikigo cy'Ababirigi kigamije Iterambere Enabel.
source : https://ift.tt/3fSTVmU