Ikiyaga cya Karago kiri mu murenge wa Karago mu karere ka Nyabihu gikomeje gukama ariyo mpamvu hakomeje gushakishwa ibisubizo byo gutuma kidakama burundu.
Bamwe mu baturage baturiye ikiyaga cya Karago bavuga ko mbere cyageraga ku kigo cya Gisirikare cya Mukamira ariko ubu mu buryo bugaragara cyagabanutse cyane.
Hategekimana Jean Pierre uturiye ikiyaga cya Karago avuga ko ikama ry'iki Kiyaga ryaturutse ku isuri iterwa n'umugezi witwa Nyamukongoro imenamo bigatuma gikama.
Mukamana Jeanne, we avuga ko mu rwego rwo kubungabunga ikiyaga cya Karago bahatera ubwatsi bw'inka nk'itsinda rya Koperative kugira ngo Ikiyaga kitangirika.
Mukeshimana Vestine avuga ko ikiyaga cya Karago mbere kitarakama cyari kibafitiye umumaro nk'abaturage bagituriye kuko mbere bakuragamo amafi ubuzima bugakomezahanyuma haza abantu barwanya isuri bayoberezamo amazi avuye muri Gishwati.
Aya mazi yose ava ku musozi wa Gishwati ajya mu Kiyaga cya Karago yuzuye isuri birangira gitangiye gukama.
Mukeshimana avuga ko usibye no kuba habamo amafi kinafasha abaturage kuko bahakura amazi yo gukoresha.
Umuyobozi w'akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yatangaje ko ikiyaga cya Karago cyatangiye gukama ko ariko akarere kashyizeho ingamba zo kukibungabunga kugira ngo kitazakama burundu,
Mayor Mukandayisenga yavuze ko ikiyaga cya Karago cyahoze ari kinini kikaba koko cyaratangiye gukama ko ariko ikigero cyakamiyeho atakimenya kuko Atari umutekinisiye ariko kuba cyarakamye byo ari ukuri.
Mayor Mukandayisenga yavuze ko gukama ku ikiyaga cya Karago byaturutse mu gice cy'amazi yamanukaga ku musozi wa Gishwati.Ati "uko amazi yamanukaga yanamanuraga itaka rikagabanya ubuso bw'ikiyaga kandi iyo suri imaze igihe kinini.
Nyuma yo kubona ko amazi ava ku musozi wa Gishwati yangiza ikiyaga cya Karago hashyizweho ingamba zo gutera ibiti ku musozi wa Gishwati n'amaterasi y'indinganire'.
Umuyobozi w'akarere ka Nyabihu avuga ko mbere hatarajyaho ingamba zo gutera ibiti n'amaterasi y'indinganire, amazi yaturukaga ku musozi wa Gishwati ukuyeho kwangiza ikiyaga cya Karago yanangizaga amazu y'abaturage n'ibindi bikorwa remezo byo mu karere.
Mayor Mukandayisenga avuga ko imirimo yo kubungabunga ikiyaga cya Karago yatangiye muri 2015.
Mukandayisenga avuga ko mu kubungabunga ikiyaga cya Karago hagiteweho ubwatsi bw'amatungo mu kiswe GUKOMWA.Ati "hatewe ubwatsi n'ishyamba.Kuva hatangira gushyirwa ibyo bikorwa byo kubungabunga ikiyaga kuva muri 2016 nta muturage uragaruka kuhakora ibikorwa byatera isuri kuko niyo hari umuturage uharagiriye cyangwa akahahinga arabihanirwa.Kuba hari harakamye byarabaye ariko aho ubuyobozi bwabimenyeye, byahise bihagarara kubera ingamba zahise zifatwa."
Umuyobozi w'akarere ka Nyabihu avuga ko ikiyaga cya Karago ari Ikiyaga Nyaburanga kikaba kigira inyoni z'umwihariko zitakiboneka ahandi ku isi zishobora no gukurura ba mukerarugengo kuza kuzireba.
Remy Norbert umukozi w'Ikigo cy'igihugu gishinzwe kubungabunga umutungo kamere w'amazi mu Rwanda, yabwiye IGIHE ko amakuru y'uko Ikiyaga cya Karago cyatangiye gukama nk'ikigo babimenye kuva hagati ya Gashyantare na Werurwe 2021.Remy yavuze ko gukama kw'ikiyaga cya Karago byatewe n'imvura idasanzwe yaguye muri Mutarama na Gashyantare 2021 amazi ava mu misozi ya Gishwati aracyangiza
Remy Norbert avuga ko umugezi wa Nyamukongoro n'uwitwa Busoro ariyo yisuka mu kiyaga bikacyangiza kuko itaka rimanukana n'umugezi hagahita hahinduka itaka.
Remy yemeje ko Ikiyaga cya Karago kiri mu biyaga bigiye gutangira gukuriikiranwa bigakorwa neza kugira ngo cyongere gifashe abaturage.
Uyu muyobozi yirinze kuvuga amafaranga azajya kuri iki kiyaga kugira ngo cyongere kugirira umuturage umumaro.
Ikiyaga cya Karago kiri mu biyaga bito byo mu Rwanda bikurikiranwa n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ku bungabunga umutungo kamere w'amazi.Ikiyaga cya Karago gifite Hegitari 118
Mu Rwanda hari ibiyaga 101 biri k'ubuso buri kuri Hegitari 150.Ikiyaga cya Kivu nicyo kinini.
Intara y'iburasirazuba niyo ifite ibiyaga byinshi.Intara y'amajyepfo niyo ifite ibiyaga bicye Umujyi wa Kigali nta Kiyaga ugira.
Nyabihu ni kamwe mu turere 7 tugize intara y'iburengerazuba bw'u Rwanda,kibasirwa n'ibiza bitewe n'imiterere yako.Gafite abaturage ibihumbi 334 imirenge 12 n'utugali 73.
Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/nyabihu-ikiyaga-cya-karago-kiri-gukama