Akarere ka Nyamagabe kakuyeho umwanzuro wa Gi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Kuri uyu wa 3 Kanama 2021, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gatare, Ndagijimana Gustave yasohoye itangazo rivuga ko ubuyobozi bw'Umurenge wa Gatare bwafashe icyemezo cyo gushyira Akagari ka Gatare muri Guma mu Rugo kubera ubwiyongere bw'ubwandu bwa Covid-19.

Iri tangazo ryavugaga ko izi ngamba zigomba gutangira kubahirizwa kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Kanama 2021 kugera tariki 14 Kanama 2021.

Ingamba zagombaga gukurikirizwa harimo ko 'ingendo ziva cyangwa zinjira mu kagari ka Gatare zirabujijwe', Abaturage b'Akagari ka Gatare barasabwa ku Guma mu Rugo, imodoka, moto n'amagare ntibyemerewe gutwara abagenzi mu kagari ka Gatare....

Iri tangazo kandi rinavugamo imirimo izakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo amashuri y'incuke n'abanza, abasoromyi b'icyayi n'imodoka zijyana icyayi ku ruganda rwa Mushubi.

Muri iri tangazo, abaturage bibutswa gukomeza kwambara agapfukamunwa neza buri gihe, gukaraba intoki neza, guhana intera n'ibindi.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyamagabe bwanyujije ubutumwa kuri Twitter, kuri uyu wa 4 Kanama 2021, busaba abaturage kudaha agaciro ubutumwa Gitifu w'Umurenge Ndangijima, kuko imyanzuro yafashe atayifitiye uburenganzira.

Bagize bati "Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyamagabe burasaba abantu bose kudaha agaciro iri tangazo kuko uwafashe umwanzuro nta bubasha abifitiye. Abaturage b'Akagali ka Gatare barakomeza gukora ibikorwa byabo bya buri munsi bubahiriza amabwiriza asanzwe yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.'

Inama y'Abaminisitiri yateranye tariki 30 Nyakanga 2021, yafashe icyemezo cyo gukura muri Guma mu Rugo Umujyi wa Kigali n'Uturere umunani bari bamazemo iminsi 15.



 

Gitifu w'Umurenge yari yafashe umwanzuro wo gushyira Akagari muri gahunda ya Guma mu Rugo

Akarere ka Nyamagabe kasabye abaturage kudaha agaciro itangazo rya Gitifu w'Umurenge ryashyiraga Akagari ka Gatare muri Guma mu Rugo kubera Covid-19

Nyamagabe- Tariki 29 Nyakanga 2021 ubwo hubarizwaga gahunda ya Guma mu Rugo mu Mirenge Gasaka, Kamegeri, Kibumbwe na Mugano



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108280/akarere-ka-nyamagabe-kakuyeho-umwanzuro-wa-gitifu-wari-washyize-akagari-muri-guma-mu-rugo-108280.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)