Akinwumi Adesina yashimye ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abinyujije ku rubuga rwa twitter, Dr Adesina yashimiye byimazeyo ingabo z’u Rwanda ku bwo kubohoza ago gace.

Ati “Nta mutekano, nta terambere rishobora kubaho. Ndagushimiye Perezida Kagame ku bw’imiyoborere yawe itangaje kandi irangwa n’ubwitange.”

Yakomeje avuga ko ibikorwa byo kwirukana imitwe yitwaje intwaro muri Mozambique n’uduce yigaruriye tukabohozwa bitari ishema kuri icyo gihugu gusa, ahubwo no kuri Afurika muri rusange.Ati “U Rwanda rwongeye gushimisha Afurika.”

Kuva saa tanu zo kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Kanama 2021, ni bwo ingabo z’u Rwanda zasoje urugamba rwo kubohoza Mocímboa da Praia yari imaze imyaka hafi itanu yarigaruriwe n’abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro.

Hihutiwe gufatwa Ikibuga gito cy’Indege n’icyambu gikomeye cyo muri aka gace, ku buryo mu gihe gito hongera gukoreshwa.

Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique, Brig Gen Muhizi Pascal, yabwiye IGIHE ko icy’ingenzi kwari ugukura umwanzi aho yashyize ibirindiro hanyuma hagakurikiraho kumuhiga aho aherereye.

Yagize ati "Aha ni ho mu karere ka Mocímboa, ni cyo cyari icyicaro cy’umwanzi, ni ho yari afite ubuyobozi, ni ho yari yarigaruriye. Ibyo yakoraga byose agaba ibitero ni aha yagarukaga ku birindiro bye. Ni umujyi yari yarabohoje abamo igihe kirekire kirenga imyaka itanu."

Ingabo z’u Rwanda zagiye muri Mozambique mu ntangiriro za Nyakanga 2021 ku busabe bwa Perezida w’icyo gihugu, Filipe Nyusi. Intego yari iyo kwirukana imitwe y’iterabwoba imaze imyaka ihungabanya umutekano waho.

Hari hitezwe ko zifatanya n’iz’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) ariko zo zatinze kuhagera zinahageze ntizahita zitangira gutanga ubufasha.

Dr Akinwumi Adesina, yavuze ko ingabo z’u Rwanda (RDF) zongeye kugarurira Afurika akanyamuneza kubera ibikorwa byazo muri Mozambique
Nyuma yo gufata Mocímboa da Praia muri Mozambique, ingabo z'u Rwanda zahakajije umutekano



Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)