Alyn Sano yagizwe Ambasaderi wa Davis College... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Kuri uyu wa Kane tariki 5 Kanama 2021, ni bwo uyu muhanzikazi uherutse gusohora indirimbo 'Hono' yatangaje ko yamaze kugirwa Ambasaderi wa Davis College and Akilah mu gihe cy'amezi atandatu, ashobora kongerwa.

Gusa, Davis College and Akilah yifashishije Instagram, tariki 16 Nyakanga 2021, yatangaje ko Alyn Sano wasoje amasomo ye mu 2017 ari Ambasaderi wayo.

Mu magambo ye, Alyn Sano avuga ko ashaka kuba umuhanzi mpuzamahanga, akabera ikitegererezo abakobwa bagenzi be bataritinyuka ngo bumve ko bagera ku nzozi zabo.

Uyu mukobwa avuga ko ashaka kugaragaza impinduka muri sosiyete abinyujije mu kugaragaza uburyo ubuhanzi bwakoreshwa mu guhindura Isi neza.

Alyn Sano avuga ko inzozi ze ari ukuzaririmba mu ruhumbirajana rw'ibitaramo bizabera ahantu hatandukanye ku Isi, agahesha ishema Igihugu cye na Kaminuza Davis College and Akilah

Davis College and Akilah yahisemo Alyn Sano ishingiye ku myitwarire yagaragaje kuva akiri umunyeshuri n'ubu ari mu buzima busanzwe n'ubw'umuziki.

Imitsindire ye muri Kaminuza, ubushobozi afite mu kuganiriza abandi, kuba ari mu bavuga rikijyana n'ibindi.

Alyn Sano yabwiye INYARWANDA ko afite shingano zo kumenyekanisha iyi Kaminuza akoresheje inzira zitandukanye.

Harimo kujya agaragara mu bikorwa bitandukanye by'iyi Kaminuza, gushishikariza abanyeshuri kuyigana, gutanga amasomo 'rimwe na rimwe', kuririmba igihe ari ngombwa muri gahunda z'iyi kaminuza n'ibindi.

Uyu muhanzikazi yavuze ko kuri ubu ari we Ambasaderi w'iyi Kaminuza. Ati 'Nize muri iyi kaminuza kandi nta nsura mbi mfite hanze aha yatuma ntaba Ambasaderi w'ikigo cy'amashuri cyigisha abantu. Ni ibyishimo rero kuri njye kuba bampisemo.'

Kuri konti ye ya Instagram, Alyn Sano avuga ko ari umunyahanzikazi wegukanye igihembo cya Best Female Artist 2020 mu bihembo bya Isango na Muzika Awards, akaba na Ambasaderi wa Kaminuza Davis College and Akilah.

Tariki 18 Kamena 2021, nib wo Davis College and Akilah yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 403 mu mashami atandukanye arimo Information Systems, Buniness Management and Enterpreneurship, Hospitality and Tourism Management.

Muri Nzeri 2020, icyari Akilah Institute for Women cyahindutse Davis College&Akilah, aho bigisha abakobwa n'abahungu

Alyn Sano yatangaje ko yagizwe Ambasaderi wa Davis College and Akilah

Alyn Sano yavuze ko yiteguye gukora ibishoboka byose akamenyekanisha ibikorwa bya Kaminuza yizemo

Alyn Sano yavuze ko yitegura gushyira hanze indirimbo nshya



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108328/alyn-sano-yagizwe-ambasaderi-wa-davis-college-and-akilah-108328.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)