Mu ntangiro z'ukwezi gushize tariki 04 Nyakanga 2021, Mico The Best yari yambitse impeta umukunzi we Clarisse bamaranye umwaka bakundana amusaba kumubera umugore, undi na we abimwemerera atazuyaje.
Nyuma y'icyo gihe, Umuhanzi Mico The Best yatangiye kwerura iby'uyu mukunzi we, avuga ko yamukundiye kuba yicisha bugufi kandi ko yujuje ibyo yifuzaga ku mukobwa wamubera umufasha.
Mu minsi micye ishize kandi tariki 08 Kanama 2021, Mico The Best yari yatumye abamuhagarariye gufata irembo mu muryango wa Clarisse bitegura kurushinga.
Ibi byanahamijwe na ba nyiri ubwite ubwo yaba Mico The Best n'umukunzi we Clarisse bashyiraga ku mbuga nkoranyambaga amafoto agaragaza abo mu muryango w'uyu muhanzi barimo mushiki we ndetse n'abo ku ruhande rwa Clarisse barimo Nyina bari mu misango yo gufata irembo.
Nyuma y'iki gikorwa cyakozwe mu ibanga rikomeye, ubu uyu muhanzi uri mu babimazemo igihe mu Rwanda, yamaze gusezerana mu mategeko na Clarisse we bitegura no gukora ubukwe bwo mu rusengero.
UBWO YAMWAMBIKAGA IMPETA
UKWEZI.RW