AMAFOTO : Nishimiye kuzamarana nawe igihe nsigaje ku Isi, warakoze kumpitamo-Amagambo y'ikiryohera hagati ya Arthur na Fiona #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bombi basanzwe bazwi mu ruganda rw'Itangazamakuru mu Rwanda, bamaze igihe bakundana urukundo ruzira uburyarya ndetse bakaba barabihamije mu mpera z'icyumweru gishize ubwo basezeraniraga ku nkombe z'ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rutsiro.

Ubu bukwe bwatashywe n'inshuti n'imiryango, bwakozwe mu ibanga rikomeye ndetse icyo gihe ntihahise hagaragara amafoto yabo bariho basezerana.

Gusa bagaragaje ko ntawuhisha ibyiza n'ibyishimo ubwo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Kanama 2021 batangiraga gushyira hanze amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga zabo bombi.

Nkusi Arthur watangiye ashyira hanze amafoto y'ubukwe bwe na Muthoni Fiona, yagaragaje akanyamuneza atewe no kuba agiye kwibanira n'uyu mugore bamaranye igihe bakundana.

Aya mafoto bagiye bashyira ku mbuga nkoranyambaga, yabaga aherekejwe n'ubutumwa bugaragaza ibyishimo bisendereye mu mitima yabo, nk'aho Arthur yagize ati 'Nishimiye kumarana nawe igihe nsigaje ku isi. Ndi umugabo wishimye.'

Yongeye yungamo ati 'Urugendo rushya ruratangije, warakoze kumpitamo rukundo rwanjye.'

Fiona Muthoni na we yagize ati 'Siniyumvisha uko nari kuba ndiho mu myaka itandatu ishize ntagufite. Uri umuntu w'ingenzi kuri njye. Watumye buri kimwe kigira agaciro. Nk'uko dutangiye ubuzima turi kumwe, ngusezeranyije kuzakunezeza, kuzagukunda, kuzakubaha…'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/AMAFOTO-Nishimiye-kuzamarana-nawe-igihe-nsigaje-ku-Isi-warakoze-kumpitamo-Amagambo-y-ikiryohera-hagati-ya-Arthur-na-Fiona

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)