AMAFOTO : No mu murwano njyarugamba ntawubahiga…RDF izwiho gutsinsura inyeshyamba yungutse abasirikare bashya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi myitozo ibemerera kwinjira mu ngabo z'u Rwanda, bayisoje kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Kanama 2021.

Igikorwa cyo gusoza iyi myitozo, cyakurikiranywe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura.

Ubwo aba basirikare barangije imyitozo y'ibanze basozaga, bagaragaje imyitozo bamazemo iminsi aho hari iyo bakoreye ku butaka ndetse no mu mazi ndetse n'imyitozo y'intwaro.

Bagaragaje kandi imyitozo njyarugamba bakoresha umubiri aho mu mirwano y'umugeri n'igipfunsi, aba basore n'inkumi bagaragajemo ubumenyi buhanitse.

Umugaba Mukuru w'Ingabo, Gen Kazura yabashimiye aba basore n'inkumi kuba barahisemo kwinjira muri uyu mwuga uteye ishema.

Yavuze ko amasomo n'imyitozo bahawe bitanga icyizere ko bazabasha kugera ku ntego zabo.

Yagize ati 'Muri imbaraga z'abaturage kuko mwishyize hamwe n'abababanjirije mu kurinda no guteza imbere Igihugu cyanyu.'

Igisirikare cy'u Rwanda cyungutse aba basirikare bashya mu gihe bamwe muri bakuru babo bamaze iminsi bari mu butumwa mu bihugu binyuranye muri Africa.

Abaheruka kujya mu butumwa, ni abari muri Mozambique aho bagezeyo ibyari byarananiranye bigashoboka kubera imbaraga n'umuhate w'ingabo z'u Rwanda zafatanyije n'iza kiriya gihugu zikirukana inyeshyamba mu birindiro byazo.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/AMAFOTO-No-mu-murwano-njyarugamba-ntawubahiga-RDF-izwiho-gutsinsura-inyeshyamba-yungutse-abasirikare-bashya

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)