AMAFOTO : Nyuma yo gusura inganda Perezida Kagame yaherekeje Madamu Suluhu aramusezera #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame Paul na mugenzi we Madamu Samia Suluhu Hassan uyu munsi mu gitondo babanje gusura zimwe mu nganda ziherereye mu cyanya cyazo i Masoro aho basuye inganda zirimo Inyange Industries, Maraphhone na Volkswargen.

Ubwo basuraga izi nganda, bageze muri bimwe mu bice bizigize berekwa imikorere n'imiyoborere byazo bikomeje gutuma izi nganda zifasha u Rwanda kuzamura ubukungu.

Nyuma yo gusura izi nganda, Perezida Madamu Samia Suluhu Hassan yahise asoza urugendo rwe rw'iminsi ibiri mu Rwanda yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 02 Kanama 2021.

Perezida Samia Suluhu yaherekejwe na mugenzi we Perezida Paul Kagame ku kibuga cy'indenge cya Kigali i Kanombe aho yamusezeyeho ahita yerecyeza muri Tanzania mu Gihugu cye.

Ni uruzinduko rwakozemo byinshi birimo isinywa ry'amasezerano hagati y'Ibihugu byombi ndetse no gusura ibikorwa binyuranye aho Perezida Samia Suluhu kuri uyu wa Mbere yasuye Urwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi rushyinguyemo inzirakarengane ibihumbi 250 zazize Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere kandi Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Samia Suluhu ku meza barasangira aho bongeye kugaruka ku mibanire myiza yakunze kuranga ibi bihugu byombi.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/AMAFOTO-Nyuma-yo-gusura-inganda-Perezida-Kagame-yaherekeje-Madamu-Suluhu-aramusezera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)