Amafoto ya Rocky wamamaye mu mvugo ya 'Nta Gikwe' yakoze ubukwe yateje ururondogoro (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwizeyimana Marc wamamaye nka Rocky Kirabiranya mu mwuga wo gusobanura filime, amafoto ye amugaragaza yakoze ubukwe, yateje ururondogoro benshi bibaza ukuri kwayo, ni mu gihe ari umusore wakunze kumvikana avuga ko 'Nta Gikwe' azakora.

Rocky Kirabiranya ni umwe mu bantu bakurikirwa cyane n'urubyiruko, akenshi ibyo avuze hari ababifata nk'ukuri ariko hari n'abatabyitaho.

Ni umwe mu basore bagiye bumvikana bavuga ko atapfukamira umukobwa amusaba ko bazabana ibyo benshi bita 'Gutera Ivi' ngo kuko amavi ye ayapfukamisha asenga gusa, no muri filime yagiye asobanura iyo yabonaga umuhungu ubikoze yamwitaga imbwa.

Muri iyi minsi kandi yari yarazanye imvugo ya 'Nta Gikwe', ngo nta bukwe azakora ndetse ashishikariza n'abandi kutadohoka ngo bakore ubukwe.

Ku mugoroba w'ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 16 Kanama 2021, hasohotse amafoto y'uyu musobanuzi wa filime apfukamye, yateye ivi arimo yambika impeta Ishimwe Carmene, umukobwa usanzwe ari umukinnyi wa filime.

Ni amafoto yahise akurikirwa n'andi y'ubukwe, bigaragara ko yakoze ubukwe n'uyu mukobwa.

Benshi bahise bibaza niba koko uyu musore yakoze ubukwe cyangwa niba ari ukubeshya, akaba ari ugutwika, amakuru ISIMBI yabashije kumenya ni uko bari mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo ya Papa Cyangwe na Social Mula wari parrain wa Rocky muri ubwo bukwe.

Rocky yasembuye ibitekerezo bya benshi bitewe n'ifoto yashyize kuri Instagram ye ari kumwe na Carmene igagaragaza yakoze ubukwe, yahekerejwe n'amagambo agira ati 'Imana ni nziza'.

Abantu benshi batanze ibitekerezo kuri iyo, bamwe bamwifurije urugo rwiza abandi bahakana ko atari ubukwe bwabaye ari filime, ni mu gihe hari n'abamubwiye ko ahemukiye amaniga.

Umuraperi Riderman yamubwiye ko ngo gahunda ya nta gikwe ari ugutegereza mu ijuru kuko mu Isi ubukwe bwo bwakozwe.

Ati 'congs ma nigga, ubwo nta gikwe tuzayiririmba tugeze mu ijuru kuko ku isi igikwe ni ngombwa', Rocky yahise amusubiza ati 'umugore mwiza umuhabwa n'Imana muvandi.'

Uwitwa Schadrack Gihana yagize ati 'Uradohotse pe, gusa uhemukiye ama Niger n'abapampe, guhera ubu ninjye ugiye kuyobora Gahunda ya Nta Gikwe munzibacyuho mu gihe tutarakora amatora anyuze mumucyo.'

Obed Francis250 'waradushutse sha dukatira aba baby none…'

Gasigwa Jean ati 'Ayo mavi upfukamisha usenga Imana uyapfukamishije imbere y'isadunda koko.'

Sebera Joseph ati 'Rock niyihe nzu urikwamamaza igira imyenda y'abageni?'

Marie Josee Atete ati 'Jye n'ubu sindabyemera ndumva ari ugutwika pe'

Sharpteefsheep-godin ati 'Genda uzi kwamamaza wa mugabo wee, can't wait kubona iyi pubulisite.'

Uretse iyi foto kandi yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, iki n'icyo kiganiro kiriwe hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga bibaza niba ari ubukwe cyangwa se koko atari bwo.

Akunda kuvuga ko atapfukamira umukobwa ngo amusaba ko bazabana
Byarangiye apfukamye amwambika impeta
Carmene na Rocky bagaragaye nk'abakoze ubukwe, gusa amakuru avuga ko ari amashusho y'indirimbo bakoze
Amafoto yabo agaragaza bakoze ubukwe, yateye benshi urujijo
Carmene umukobwa bivugwa ko yakoze ubukwe na Rocky
Papa Cyangwe na Kadafi baru babukereye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amafoto-ya-rocky-wamamaye-mu-mvugo-ya-nta-gikwe-yakoze-ubukwe-yateje-ururondogoro-amafoto

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)